Umujyi wa Kigali wasobanuye impamvu irembo rimwe rya GS Cyahafi ryafunzwe nyuma y’impungenge z’ababyeyi

Uburezi - 25/09/2026 9:27 AM
Share:

Umwanditsi:

Umujyi wa Kigali wasobanuye impamvu irembo rimwe rya GS Cyahafi ryafunzwe nyuma y’impungenge z’ababyeyi

Umujyi wa Kigali wasobanuye impamvu irembo rimwe rya GS Cyahafi ryafunzwe, nyuma y’uko ababyeyi bagaragaje impungenge z’uko uburyo abana basigaye binjira mu kigo bushobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ndahiro Valens Papy yasabye Umujyi wa Kigali n’inzego bireba gukemura iki kibazo, avuga ko abanyeshuri n’ababyeyi barerera kuri GS Cyahafi batabaza ku bijyanye n’irembo basanzwe bakoresha.

Mu butumwa bwe yanyujije kuri X, Papy yagize ati: “Ibi byo Tubyite iki? Abanyeshuri n’Ababyeyi barerera mu kigo cy’Amashuri cya GS Cyahafi baratabaza ngo kukarengane abana barimo gukorerwa ko kubasaba kwinjira mu kigo babanje kuzenguruka, mu gihe bari bafite amarembo basanzwe binjiriramo yafunzwe n’umuyobozi w’ikigo.”

Papy yavuze ko iki kibazo cyatumye bamwe mu banyeshuri bagerageza kwinjira mu kigo basimbutse, bikaba byateza impanuka. Yabajije ati: “Ese nihagira umwana uhavunikira birabazwa nde?”.

Yakomeje asaba ko ikibazo cyakemurwa, avuga ko ababyeyi bifuza ko ubuyobozi bw’ikigo bwumva impungenge zabo, irembo risanzwe rikoreshwa rikongera gufungurwa. Ati: “Ababyeyi barasaba ko Umuyobozi w’iki kigo yabumva, aya marembo agakingurwa.”

Mu gusubiza iki kibazo, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yavuze ko gufunga iryo rembo byakozwe mu rwego rwo kurinda umutekano w’abanyeshuri, aho kuba ugushaka kubangamira uburyo binjiramo.

Emma Claudine Ntirenganya yagize ati: “Irembo ryavuzwe rya GS Cyahafi ryafunzwe ku mpamvu z’umutekano w’abanyeshuri, kuko ryegereye umuhanda uhanamye unyuramo imodoka nini, kandi hafi yawo hakaba ruhurura nini idapfundikiye hose.”

Yasobanuye ko nubwo iryo rembo ryafunzwe, ikigo gifite irindi rembo abanyeshuri bagomba gukoresha. Ati: “Ikigo gifite irindi rembo abanyeshuri bakoresha, kandi cyasabwe gushyiraho umuzamu uhoraho wo kubayobora no kubafasha kwambuka no kugera ku ishuri batekanye.”

Umujyi wa Kigali kandi wasabye ababyeyi kugira uruhare mu gukumira impanuka, bigisha abana gukoresha irembo ryagenewe abanyeshuri no gukurikiza amabwiriza bahabwa n’ubuyobozi bw’ikigo.

Emma Claudine yakomeje agira ati: “Ababyeyi barasabwa kwibutsa abana gukoresha irembo ryagenewe abanyeshuri, no gukomeza gutoza abana kumvira amabwiriza bahabwa n’ikigo, mu nyungu za twese.”

Umujyi wa Kigali ushimangira ko icyatumye irembo rifungwa ari umutekano w’abanyeshuri, mu gihe abanyeshuri basabwa gukoresha irindi rembo ry’ikigo, aho ubuyobozi bw’ikigo bwanasabwe gushyiraho umuzamu ubafasha kugera ku ishuri batekanye.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...