Nk'uko uyu mujyi wabitangaje ubinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, wavuze ko ubu mu muhanda Kabuga-Nyabugogo harimo gukorerwa igerageza rya bisi zikora zidahagarara, kuva saa kumi n'imwe za mugitondo (5h00) kugeza saa yine z'ijoro (22h00). Wavuze ko umugenzi uri muri Gare cyangwa ku cyangwa ku cyapa kinyuraho bisi nibura hagati y'iminota 3 n'iminota 5 azajya abona bisi imutwara.
Umujyi wa Kigali wavuze ko izi bisi zikoresha amashanyarazi, zimara muri gare iminota itatu gusa zigahita zikomeza urugendo. Iyo muri gare hari abagenzi benshi, izi bisi, zitwara abagenzi batarenze 63 indi myanya igaharirwa abagenzi bari ku byapa.
Iri gerageza ry'imodoka zitwara abagenzi zidahagarara ryatangiye ku wa 24 Gicurasi 2025 rizamara igihe cy'ukwezi. Riri gushyirwa mu bikorwa n'Umujyi wa Kigali ku bufatanye na RURA.
Ibi bije nyuma y'uko mu minsi yashize hari abagenzi bagiye binubira ko bamara igihe kinini muri gare cyangwa ku byapa bategereje bisi.