Kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Ukwakira 2024, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, ari kumwe na Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye bifatanyije n'abaturage bo mu Murenge wa Masaka, mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali, mu gikorwa cyo gutera ibiti bisaga 6.000.
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali yakanguriye abaturage gutera ibiti byinshi aho batuye, mu mirima, no mu byanya byagenewe amashyamba, kandi bakabibungabunga. Yabibukije ko ibiti bifite akamaro kenshi karimo kugabanya ingaruka zituruka ku mihindagurikire y’ibihe, gusukura umwuka duhumeka n'ibindi.
Mu 2024 ni bwo muri Kigali hatangijwe ubukangurambaga bwo gutera ibiti bwitwa ‘Igiti Cyanjye’; aho kuri uwo munsi hatewe ibiti birenga 25.000, hagamijwe gushyigikira intego y’Umujyi wa Kigali yo gutera ibiti miliyoni eshatu mu myaka itanu iri imbere, mu kongera ubuso buteweho ibiti muri Kigali.
Ubu bukangurambaga bugamije gushishikariza abaturage gutera ibiti no kubibungabunga, hagamijwe guteza imbere Umujyi utoshye, urambye kandi ubungabunga ibidukikije.
Icyo gihe, Meya w'Umujyi wa Kigali yavuze ko "gutangiza gahunda twise ‘Igiti Cyanjye’ ni intambwe ikomeye mu gushishikariza buri muturage, yaba umuto cyangwa umukuru, gutera igiti cye ku giti cye no kukibungabunga".
Yagize ati: "Turifuza ko abavuga rikumvikana mu miryango bashyigikira uku kwishakamo ibisubizo mu kubungabunga ibidukikije mu Mujyi wacu. Twese hamwe tujyanyemo twakubaka Umujyi urambye, ubungabunga ibidukikije kandi usigasira isi.”
Ubukangurambaga ‘Igiti Cyanjye’ ni imwe muri Gahunda z'igihugu zigamije kongera imbaraga z’Umujyi wa Kigali mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kandi bigaragaza uburyo ibisubizo bishingiye ku kubungabunga ibidukikije bishobora kugirira akamaro ikirere, bityo bikubaka ahazaza heza ha Kigali n’ah’akarere kose.
Meya Samuel Dusengiyumva, yakanguriye abaturage gutera ibiti byinshi aho batuye, mu mirima, no mu byanya byagenewe amashyamba, kandi bakabibungabunga