Ibi byatumye Sheryl Crow ashyira ku karubanda ibitekerezo bye ku byerekeye politiki ya Amerika, ndetse bituma benshi bibaza ku ngaruka z’iki gikorwa ku isura ya Tesla
Mu gihe cy’ukwezi kwa Gashyantare 2025, Sheryl Crow yashyize ku mugaragaro amashusho agaragaza imodoka ye ya Tesla itwarwa, ndetse anatangaza ko yagurishije iyi modoka yaguze kubera ko itamubereye nk’uko yari abiteganyije.
Yanditse ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yagurishije imodoka ye mu gihe yakoraga ibikorwa byo kwamagana imyitwarire ya Elon Musk, cyane cyane uburyo yari ashyigikiye Perezida Donald Trump, ndetse n’imyanzuro ya Trump mu kugabanya inkunga ya Leta ku itangazamakuru rya Leta nk’uko byagaragajwe na NPR.
Sheryl Crow yashyizeho igikorwa cyo kugurisha imodoka ye ya Tesla mu rwego rwo kugaragaza ko atishimiye ibikorwa bya Elon Musk, aho yakoraga ibishoboka byose ngo afashe Donald Trump mu bikorwa byo kugabanya inkunga ya Leta ku itangazamakuru ryigenga nka NPR.
Crow yavuze ko yahisemo gushyigikira NPR, kubera ko yifuza ko itangazamakuru ryigenga rikomeza gukora akazi karyo, aho kuba ikigega cy’amakuru cyagenewe inyungu za politiki z’umuntu umwe cyangwa itsinda rimwe.
Amafaranga yavuye mu kugurisha imodoka ye ya Tesla, Sheryl Crow yayahaye NPR, ikigo cy’itangazamakuru cya Leta gikorera ku buryo buzatuma ukuri kugera ku baturage bose. Crow avuga ko amafaranga ava muri Tesla ye azafasha NPR mu gutanga amakuru atari ibihuha cyangwa imvugo za politiki, ahubwo azaba ari amakuru afitiye umumaro abantu bose, nta kumvikanisha imyumvire ya politiki imwe gusa.
Sheryl Crow ni umuhanzi uzwiho kugira ibitekerezo bya politiki bitandukanye n’iby’abandi bahanzi benshi. Mu mwaka wa 1998, Crow yamenyekanye cyane kubera indirimbo Love is a Good Thing aho yavugaga ku ngaruka z’intambara n’imbunda.
N’ubu, abenshi bamenye ko Crow afite ibitekerezo bitandukanye na bamwe mu bayobozi bakomeye, ndetse ibi bikorwa bye byo gushyigikira NPR bigaragaza ko akora cyane mu rugamba rwo kurinda ubwisanzure mu itangazamakuru no gukuraho ibintu byose byangiza umutekano w’ibyiyumviro by’abaturage.
Igikorwa cya Sheryl Crow cyo kugurisha Tesla ye cyabaye ikimenyetso gikomeye cyo kugaragaza ukutishimira imyitwarire ya politiki ya Elon Musk, bigatuma abantu benshi batangira kwibaza ku isura y’iyi modoka, n’uburyo umuyobozi wayo ahitamo kumufata mu buryo bwa politiki.
Hari ababona ko Tesla ishobora guhura n’ingaruka zikomeye ku isura yayo kubera imyumvire ya Musk na politiki ye ifite imiterere idahuye na bamwe mu bafana bayo.
Umuhanzi w’umunyamerika Sheryl Crow ntabwo yishimiye imyitwarire ya Elon Musk na Perezida Donald Trump