Mu mashusho yashyize kuri
Instagram ku wa 3 Kamena, Jessie J yavuze ko amaze amezi abiri anyura mu bihe
bitoroshye, ariko yahisemo kubisangiza abakunzi be nk’uko asanzwe abigenza.
Yagize ati: "Mbere y’uko nshyira hanze indirimbo ‘No
Secrets’, nari maze kumenya ko nanduye kanseri y’ibere hakiri kare. Kanseri ni
mbi mu buryo ubwo ari bwo bwose, ariko ndishimira ko bayimenye kare."
Yakomeje avuga ko yagiye
akora ibizamini bitandukanye, ariko akagerageza gukomeza umurimo we, nubwo
bitari byoroshye.
Uyu muhanzikazi yavuze ko
nyuma yo kuririmba mu gitaramo cya Summertime
Ball kizaba ku wa 15 Kamena, azahita yinjira mu gikorwa cyo kubagwa,
maze akazagaruka asubiye mu muziki n’inkuru nshya.
Mu butumwa yanditse,
Jessie J yavuze ko nubwo ibintu bimugoye, atifuza gukomeza kubigira ibanga.
Ati:
"Nta banga rikiriho. Ibi bihe bimaze
amezi abiri biranshobera, ariko byatumye mbona ubuzima mu buryo bushya.
Ndacyakeneye ihumure ry’abantu banshyigikiye."
Inshuti n’abafana
batandukanye bamweretse urukundo n’inkunga binyuze mu butumwa bwo
kumwihanganisha no kumutera imbaraga.
Jessie J we ni umwe mu
bahanzi bafite izina rikomeye bo mu Bwongereza. Yavutse ku wa 27 Werurwe 1988
mu Mujyi wa Londres. Yatangiye kuririmba afite 11.
Yatangiye kumenyekana
cyane mu 2010 ubwo yasinyaga amasezerano muri Republic Records, nyuma yo
gushyira hanze indirimbo yise "Do It Like a Dude", iyitwa "Price
Tag" yakoranye na B.O.B yagiye hanze mu 2011 n’izindi nyinshi zari ziri
kuri album ye yise ‘Who You Are’.
Mu miririmbire ye yibanda ku njyana nka R&B, Pop, Pop rocks, Soul, Electronic na Hip Hop. Yatangiye gukora umuziki by’umwuga guhera mu 2005.