Umuhanzikazi Jessie J agiye guhagarika umuziki kubera kanseri y’ibere

Imyidagaduro - 04/06/2025 7:02 AM
Share:

Umwanditsi:

Umuhanzikazi Jessie J  agiye guhagarika umuziki kubera kanseri y’ibere

Umuhanzikazi w’Umwongereza, Jessica Ellen Cornish, wamenyekanye nka Jessie J yatangaje ko yamenye ko arwaye kanseri y’ibere hakiri kare, akaba agiye gufata igihe gito cyo kubagwa, ariko yizeza abakunzi be ko azagaruka afite imbaraga nshya n’umuziki mushya.

Mu mashusho yashyize kuri Instagram ku wa 3 Kamena, Jessie J yavuze ko amaze amezi abiri anyura mu bihe bitoroshye, ariko yahisemo kubisangiza abakunzi be nk’uko asanzwe abigenza.

Yagize ati: "Mbere y’uko nshyira hanze indirimbo ‘No Secrets’, nari maze kumenya ko nanduye kanseri y’ibere hakiri kare. Kanseri ni mbi mu buryo ubwo ari bwo bwose, ariko ndishimira ko bayimenye kare."

Yakomeje avuga ko yagiye akora ibizamini bitandukanye, ariko akagerageza gukomeza umurimo we, nubwo bitari byoroshye. Uyu muhanzikazi yagize ati: "Nashatse kubivuga kuko kubiganiriza abantu byamfasha kubyakira, kandi n’ubusanzwe gusangiza abandi ibyo ndimo binzamo umwuka. Byongeye, urukundo n’ubufasha bwo hanze nabonye mu bihe nk’ibi, ni ingenzi cyane."

Uyu muhanzikazi yavuze ko nyuma yo kuririmba mu gitaramo cya Summertime Ball kizaba ku wa 15 Kamena, azahita yinjira mu gikorwa cyo kubagwa, maze akazagaruka asubiye mu muziki n’inkuru nshya.

Mu butumwa yanditse, Jessie J yavuze ko nubwo ibintu bimugoye, atifuza gukomeza kubigira ibanga. Ati:
"Nta banga rikiriho. Ibi bihe bimaze amezi abiri biranshobera, ariko byatumye mbona ubuzima mu buryo bushya. Ndacyakeneye ihumure ry’abantu banshyigikiye."

Inshuti n’abafana batandukanye bamweretse urukundo n’inkunga binyuze mu butumwa bwo kumwihanganisha no kumutera imbaraga.

Jessie J we ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye bo mu Bwongereza. Yavutse ku wa 27 Werurwe 1988 mu Mujyi wa Londres. Yatangiye kuririmba afite 11.

Yatangiye kumenyekana cyane mu 2010 ubwo yasinyaga amasezerano muri Republic Records, nyuma yo gushyira hanze indirimbo yise "Do It Like a Dude", iyitwa "Price Tag" yakoranye na B.O.B yagiye hanze mu 2011 n’izindi nyinshi zari ziri kuri album ye yise ‘Who You Are’.

Mu miririmbire ye yibanda ku njyana nka R&B, Pop, Pop rocks, Soul, Electronic na Hip Hop. Yatangiye gukora umuziki by’umwuga guhera mu 2005.

Umuhanzikazi Jessie J yatangaje ko agiye kuba ahagaritse umuziki kubera uburwayi ahanganye na bwo bwa kanseri y'ibere


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...