Umuhanzi Polyvalent yasohoye indirimbo nshya ‘Amayeri II’-VIDEO

Imyidagaduro - 04/06/2025 2:39 PM
Share:

Umwanditsi:

Umuhanzi Polyvalent yasohoye  indirimbo nshya ‘Amayeri II’-VIDEO

Umunyamakuru wa Radiyo Huye akaba n'umuhanzi, Bibebityo Anicet ‘Polyvalent’ yasohoye indirimbo 'Amayeri II', igaruka ku nkuru zarikoroje mu myidagaduro yo mu Rwanda mu mpera za 2024 n’intangiriro za 2025.

Iyi ndirimbo iri mu buryo bw’amajwi n’amashusho iri ku muyoboro we wa YouTube witwa 'polyvalent official'. Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Polyvalent yavuze ko mu gukora iyi ndirimbo yashingiye ku ndirimbo ya mbere yari yarakoze muri  Mata ya 2022 yise 'Amayeri', nayo yavugaga ku nkuru zari zararikoroje mu myidagaduro y'icyo gihe.

Ati" Abafana bakomezaga kumbwira ngo ese, ko ubona amashyari , amatiku, inzangano n'ama-video byigaruriye iyi mihanda [imbuga nkoranyambaga] wakoze, Amayeri y'indi ukatumbwira izi nkuru."

Yasobanuye ko atari ukuzura akaboze, ahubwo ari  ukwibutsa ko abo mu myidagaduro bakwiriye kunga ubumwe.

Ati " Hari aho ndirimba ngo 'nitudakundana, nitudafatanya, mbese tuzagera kuki? Amanyanga, amayeri yarimitswe ba binadamu babaye imisuri,buri umwe uko avuga ibye yikina, rwose uba wumva ari mu kuri, showbiz imihanda yaranduye, urigira umwere niko kabi kweli iyi game yabaye amashyamba, ni gute twisanze aha ariho turi?'"

Akomeza agira ati "Ni ukwibutsa bagenzi bange ngo nitwunge ubumwe."Bibebityo Anicet ‘Polyvalent’ asanzwe ari umuhanzi w’indirimbo aho yasohoye izirimo “Besto Sharing”, ”Kaliza” na “Amayeri I” ndetse n'umuvugo yise 'Unkundira iki'?.

Avuga ko ubu afite imishinga myinshi y'indirimbo azasohora mu bihe biri imbere.

Nyura hano urebe amashusho y'indirimbo 'Amayeri II'

Polyvalent yashyize hanze indirimbo nshya yise Amayeri II


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...