Umuhanzi Mike Peters wayoboye The Alarm yitabye Imana afite imyaka 66

Amakuru ku Rwanda - 30/04/2025 6:12 AM
Share:
Umuhanzi Mike Peters wayoboye The Alarm yitabye Imana afite imyaka 66

Mike Peters, umuyobozi w’itsinda ry’umuziki ry’Abongereza The Alarm, yapfuye ku myaka 66 azize indwara ya kanseri y’amaraso (leukaemia) yari amaze imyaka myinshi arwaye.

Yari umwe mu bahanzi bubashywe cyane mu muziki wa rock, by’umwihariko mu njyana ya New Wave yakunzwe cyane mu myaka ya 1980. Mike Peters yavukiye i Prestatyn, mu majyaruguru ya Wales. Yatangiye kwamamara mu mwaka wa 1981 ubwo yashyiragaho itsinda The Alarm, rizwi cyane ku ndirimbo zakunzwe nka “Sixty Eight Guns”, “Strength” na “Rain in the Summertime”. Uyu muhanzi yakoranye n’amazina akomeye ku isi nka U2, Bruce Springsteen na Bob Dylan.

Mu 1995 ni bwo yasanganywe chronic lymphocytic leukaemia (CLL), indwara y’amaraso igenda ifata umubiri buhoro buhoro. Yabayeho yivuza ariko agakomeza gukora umuziki n’ubwitange bukomeye. Mu mwaka wa 2022, ubwo indwara ye yahindukaga ikagera ku rwego rukaze rwitwa Richter’s syndrome, byatumye ahagarika urugendo rw'ibitaramo 50 yari atangiye muri Amerika.

Nk’uko ikinyamakuru Rolling Stone cyabitangaje, Mike Peters yari amaze iminsi arwariye mu bitaro bya Christie NHS Foundation Trust biherereye i Manchester, aho yari arimo kuvurwa hakoreshejwe uburyo bushya bwa CAR-T therapy, bugamije gukangura ubudahangarwa bw’umubiri ngo urwanye kanseri.

Uretse kuba yari umuhanzi, Mike Peters yari n’umugiraneza. Yashinzwe umuryango Love Hope Strength Foundation afatanyije n’umugore we Jules mu 2006, ugamije gushishikariza abantu gutanga ingingo zifasha abarwayi ba kanseri. Binyuze muri uwo muryango, Mike Peters yafashije ibitaro n’imiryango ku isi hose kubona inkunga no kugera ku bigo bitanga imiti ivura kanseri.

Yitabye Imana asize umugore we Jules ndetse n’abahungu be babiri, Dylan na Evan. Azibukwa nk’icyitegererezo cy’umuhanzi w’intwari wagize uruhare rukomeye mu guteza imbere umuziki, ariko kandi no kurangwa n’ubutwari n’ubwitange mu rugamba rwo kurwanya kanseri.

Umuhanzi Mike Peters wayoboye  The Alarm 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...