Umuhanzi James Lowe yitabye Imana ku myaka 82

Imyidagaduro - 02/06/2025 1:46 PM
Share:

Umwanditsi:

Umuhanzi James Lowe yitabye Imana ku myaka 82

James Lowe, umuririmbyi w’itsinda ryamamaye mu njya ya Rock ryitwa 'The Electric Prunes,' yitabye Imana afite imyaka 82 azize urupfu rusanzwe, nk’uko byemejwe n’umuryango we.

Mu itangazo bashyize ku rubuga rwa Facebook, bagize bati: “Papa asize umurage w’ijwi, urukundo n’ubuhanzi budasanzwe. Ku isonga hari Mama wacu Pamela – inyenyeri yamuyoboraga, icyitegererezo cye cy’ibihe byose, akaba n’umugore bari bamaranye imyaka 62. Tuzi neza uko yakundaga uyu muryango mugari, natwe twabibonaga.”

James Lowe yavukiye i San Luis Obispo muri Leta ya California ku wa 5 Werurwe 1943. Yabaye igihe gito muri Hawaii akiri muto, hanyuma agaruka muri California, aho yakoraga mu ruganda rukora moteri z’indege z’intambara. Nyuma yaho, yashinze itsinda ry'umuziki 'The Sanctions,' ryaje guhinduka The Electric Prunes.

Iri tsinda ryashinzwe mu 1965 i Los Angeles. Indirimbo yabo ya kabiri, I Had Too Much to Dream (Last Night) yasohotse mu 1966, igera ku mwanya wa 11 ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe muri Amerika (Billboard Hot 100), iba ari yo ndirimbo yabo yamamaye cyane. Yari yaranditswe n’abagore babiri, Annette Tucker na Nancie Mantz.

Iyo ndirimbo yitwa 'Nuggets,' yasohotse mu 1972, ikomeza kuba indirimbo y’icyitegererezo mu rugendo rw’injyana ya psychedelic. Lowe yavuze ko intego yabo yari “gukora umuziki utagira imbibi.”

Izina The Electric Prunes ryatangiye ari nk’urwenya, ariko ubuzima bw’itsinda ntibwamaze igihe kirekire. Abari bagize iri tsinda bagiye bahindagurika, ndetse album yabo ifite umwihariko wo kuvanga injyana ntiyakunzwe, binagira ingaruka mbi ku gitaramo cyakurikiyeho. Producer Dave Hassinger, wari ufite uburenganzira ku izina ry’itsinda, yaje kurihuriza hamwe uko abyifuza. Lowe yarivuyemo mu 1968.

Muri 1969, hasohotse album ya nyuma yiswe 'Just Good Old Rock and Roll' ku izina rya The New Improved Electric Prunes, ariko itsinda risenyuka burundu mu mwaka wakurikiyeho.

James Lowe yari yaritandukanije n’umuziki kugeza mu myaka ya 1990 ubwo yongeraga kujya mu bitaramo no gufatanya n’abandi bahanzi bahoranye mu itsinda.

Nyuma yo kuva mu itsinda, Lowe yabaye umutekinisiye w’amajwi (recording engineer), aho yagize uruhare ku ndirimbo z’itsinda Nazz rya Todd Rundgren, ndetse no kuri album ya mbere y’itsinda ryari rizwi nka Halfnelson, ryaje guhinduka Sparks. Iyo album ntiyakunzwe, bituma Lowe ava mu muziki ajya gukorera kuri televiziyo.

Mu 2000, yabwiye umwanditsi Richie Unterberger ko isubukura ry’itsinda ryamwibukije uburyo umuziki ari ibyishimo. Ati: “Iyo ukuriyemo inyungu n’irari, usigara ushaka gusa gukora indirimbo nziza... ibyo ni ibintu bigoye.” Kuri The Electric Prunes, yaragize ati: “Hari ibintu biba bigenewe kumara igihe gito ariko byuzuye ubuzima. Ubuzima ubwabwo ni inzozi.”

James Lowe ni we wenyine wari usigaye mu bo batangiranye iri tsinda. Yasize umurage ukomeye mu mateka y’injyana ya psychedelic rock, urukundo rudasanzwe n’ishyaka ry’ubuhanzi ryamuranze kugeza ku munota wa nyuma.


Umuhanzi James Lowe yitabye Imana ku myaka 82 y'amavuko


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...