Mu
itangazo bashyize ku rubuga rwa Facebook, bagize bati: “Papa asize umurage w’ijwi,
urukundo n’ubuhanzi budasanzwe. Ku isonga hari Mama wacu Pamela – inyenyeri
yamuyoboraga, icyitegererezo cye cy’ibihe byose, akaba n’umugore bari bamaranye
imyaka 62. Tuzi neza uko yakundaga uyu muryango mugari, natwe twabibonaga.”
James
Lowe yavukiye i San Luis Obispo muri Leta ya California ku wa 5 Werurwe 1943.
Yabaye igihe gito muri Hawaii akiri muto, hanyuma agaruka muri California, aho
yakoraga mu ruganda rukora moteri z’indege
z’intambara. Nyuma yaho, yashinze itsinda ry'umuziki 'The Sanctions,' ryaje guhinduka The Electric Prunes.
Iri
tsinda ryashinzwe mu 1965 i Los Angeles. Indirimbo yabo ya kabiri, I Had Too Much to Dream (Last Night)
yasohotse mu 1966, igera ku mwanya wa 11 ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe muri
Amerika (Billboard Hot 100), iba ari yo ndirimbo yabo yamamaye cyane. Yari
yaranditswe n’abagore babiri, Annette Tucker na Nancie Mantz.
Iyo
ndirimbo yitwa 'Nuggets,' yasohotse mu 1972, ikomeza kuba indirimbo y’icyitegererezo mu rugendo rw’injyana
ya psychedelic. Lowe yavuze ko intego yabo yari “gukora umuziki
utagira imbibi.”
Izina
The Electric Prunes ryatangiye ari nk’urwenya, ariko ubuzima bw’itsinda ntibwamaze igihe kirekire.
Muri
1969, hasohotse album ya nyuma yiswe 'Just
Good Old Rock and Roll' ku izina rya The New Improved Electric Prunes, ariko itsinda risenyuka
burundu mu mwaka wakurikiyeho.
James
Lowe yari yaritandukanije n’umuziki kugeza mu myaka ya 1990 ubwo yongeraga kujya mu bitaramo
no gufatanya n’abandi bahanzi bahoranye mu itsinda.
Nyuma
yo kuva mu itsinda, Lowe yabaye umutekinisiye w’amajwi (recording engineer),
aho yagize uruhare ku ndirimbo z’itsinda Nazz
rya Todd Rundgren, ndetse no kuri album ya mbere y’itsinda ryari rizwi nka Halfnelson, ryaje guhinduka Sparks. Iyo album ntiyakunzwe, bituma
Lowe ava mu muziki ajya gukorera kuri televiziyo.
Mu
2000, yabwiye umwanditsi Richie Unterberger ko isubukura ry’itsinda
ryamwibukije uburyo umuziki ari ibyishimo. Ati: “Iyo ukuriyemo inyungu
n’irari, usigara ushaka gusa gukora indirimbo nziza... ibyo ni ibintu bigoye.”
Kuri The Electric Prunes,
yaragize ati: “Hari ibintu biba bigenewe kumara igihe gito ariko byuzuye ubuzima.
Ubuzima ubwabwo ni inzozi.”
James
Lowe ni we wenyine wari usigaye mu bo batangiranye iri tsinda. Yasize umurage
ukomeye mu mateka y’injyana ya psychedelic rock, urukundo rudasanzwe n’ishyaka
ry’ubuhanzi ryamuranze kugeza ku munota wa nyuma.
Umuhanzi James Lowe yitabye Imana ku myaka 82 y'amavuko