Mu kwezi kwa Nzeri 2024, RDB yari
yatangaje ko abana b’ingagi 22 bari buhabwe amazina mu birori byo Kwita Izina
byari biteganyijwe tariki 18 Ukwakira 2024. Gusa, ku wa 8 Ukwakira 2024,
byatangajwe ko uyu muhango usubitswe kubera icyorezo cya Marburg cyari
cyagaragaye mu gihugu.
Kwita Izina ni umuhango ushingiye ku
muco w’Abanyarwanda wo kwita izina umwana mu ruhame rw’umuryango n’inshuti.
Kuva kera, abashinzwe kurinda pariki n’abashakashatsi ni bo bitaga amazina
abana b’ingagi kugira ngo babashe gukurikirana imibereho yabo n’aho baba bari
mu miryango yabo.
Guhera mu mwaka wa 2005, u Rwanda
rwatangiye gutegura uyu muhango ku mugaragaro, ubaye igikorwa ngarukamwaka
cyahinduye isura y’ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije, kikaba
kigaragaza agaciro gakomeye igihugu giha izi nyamaswa z’agatangaza.
Kwita Izina ni n’umwanya wo
gushimira abaturage batuye hafi y’ahaba ingagi, cyane cyane abo mu nkengero za
Pariki y’Ibirunga, ndetse n’abafatanyabikorwa barimo abashakashatsi, abaganga b’inyamaswa,
abarinzi ba pariki n’abandi bose bitanga umunsi ku wundi mu kubungabunga izi
nyamaswa.
Mu myaka 17 ishize, abana b’ingagi
barenga 395 bamaze guhabwa amazina. Uyu muhango ni kimwe mu bigize gahunda
ndende yo kubungabunga ibidukikije by’u Rwanda no guteza imbere ubukerarugendo
nk’urufunguzo rw’iterambere rirambye ry’igihugu. Kwita Izina kandi byatumye
Abanyarwanda benshi barushaho kumva no gukunda ingagi nk’umutungo kamere,
ndetse biyemeza kuzibera abarinzi.
U Rwanda rumaze kuba icyitegererezo
muri Afurika mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije no guteza imbere
ubukerarugendo burambye.
Urugero ni uko mu ibarura ryo mu
2010, ingagi zo mu misozi zari 480 mu gihe mu 2016 zari zimaze kugera kuri 604
mu gace ka Virunga. Ibi byagize uruhare rukomeye mu kongera umubare w’ingagi zo
ku isi hose, ubu zibarirwa muri 1,063, kandi ntizigifatwa nk’inyamaswa ziri mu
byago bikabije byo kuzimira.
Mbere ya 2018, ubukerarugendo mu
Rwanda bwinjizaga miliyoni 180 z’amadolari ya Amerika ku mwaka. Gusa imibare yo
mu 2023 yagaragaje ko ubukerarugendo bwinjije miliyoni 620$.
Guverinoma ibinyujije muri gahunda
y’iterambere ry’imyaka itanu (NST2), ifite intego y’uko ubukerarugendo buzajya
bwinjiza arenga miliyari 1.1$ buri mwaka.
Kwita Izina ntabwo ari umuhango
usanzwe, ahubwo ni ishusho y’uko u Rwanda rwahisemo kubungabunga ibidukikije no
kurugira umusingi w’iterambere rirambye rishingiye ku bukerarugendo, ubufatanye
n’abaturage ndetse n’iterambere ry’ubukungu.
Mu kiganiro n'itangazamakuru, ku wa 25 Nzeri 2024, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo
muri RDB, Ariella Kageruka, aherutse kuvuga ko igikorwa cyo Kwita Izina ari
icy’Abanyarwanda ari na yo mpamvu n’ubwo hatumirwa abaturutse hirya no hino ku
Isi, ariko Abanyarwanda bahabwa umwihariko.
Yagize ati “Abanyarwanda ntabwo
bahejwe mu gikorwa cyo Kwita Izina, nk’uko mubizi iki gikorwa gishingiye ku
muco Nyarwanda. Abanyarwanda nabo barimo ndetse bari mu bo tubahishiye.”
Save the Date!
🗓️
Kwita
Izina returns on 5 September 2025 for its landmark 20th edition! 🦍
Join
us at the foothills of @VolcanoesPark
for Rwanda’s annual Gorilla Naming Ceremony, a celebration of our long-standing
commitment to conservation.#KwitaIzina20
#VisitRwanda
🇷🇼 pic.twitter.com/SFseQx4oje
Kuri iyi nshuro ya 20, abana b’ingagi
22 nibo bazitwa amazina mu muhango uzabera mu Kinigi mu Karere ka Musanze
Kuva umuhango wo Kwita Izina
watangira mu 2005, abana b’ingagi 395 ni bo bamaze guhabwa amazina