Umuhango wo 'Kwita Izina' abana b’ingagi wasubukuwe

Amakuru ku Rwanda - 29/05/2025 9:18 AM
Share:

Umwanditsi:

Umuhango wo 'Kwita Izina' abana b’ingagi wasubukuwe

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyatangaje ko umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi ku nshuro ya 20 wasubukuwe, nyuma y’uko wari wasubitswe mu mwaka ushize. Uyu muhango uteganyijwe kubera mu Kinigi, mu Karere ka Musanze, ku itariki ya 5 Nzeri 2025.

Mu kwezi kwa Nzeri 2024, RDB yari yatangaje ko abana b’ingagi 22 bari buhabwe amazina mu birori byo Kwita Izina byari biteganyijwe tariki 18 Ukwakira 2024. Gusa, ku wa 8 Ukwakira 2024, byatangajwe ko uyu muhango usubitswe kubera icyorezo cya Marburg cyari cyagaragaye mu gihugu.

Kwita Izina ni umuhango ushingiye ku muco w’Abanyarwanda wo kwita izina umwana mu ruhame rw’umuryango n’inshuti. Kuva kera, abashinzwe kurinda pariki n’abashakashatsi ni bo bitaga amazina abana b’ingagi kugira ngo babashe gukurikirana imibereho yabo n’aho baba bari mu miryango yabo.

Guhera mu mwaka wa 2005, u Rwanda rwatangiye gutegura uyu muhango ku mugaragaro, ubaye igikorwa ngarukamwaka cyahinduye isura y’ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije, kikaba kigaragaza agaciro gakomeye igihugu giha izi nyamaswa z’agatangaza.

Kwita Izina ni n’umwanya wo gushimira abaturage batuye hafi y’ahaba ingagi, cyane cyane abo mu nkengero za Pariki y’Ibirunga, ndetse n’abafatanyabikorwa barimo abashakashatsi, abaganga b’inyamaswa, abarinzi ba pariki n’abandi bose bitanga umunsi ku wundi mu kubungabunga izi nyamaswa.

Mu myaka 17 ishize, abana b’ingagi barenga 395 bamaze guhabwa amazina. Uyu muhango ni kimwe mu bigize gahunda ndende yo kubungabunga ibidukikije by’u Rwanda no guteza imbere ubukerarugendo nk’urufunguzo rw’iterambere rirambye ry’igihugu. Kwita Izina kandi byatumye Abanyarwanda benshi barushaho kumva no gukunda ingagi nk’umutungo kamere, ndetse biyemeza kuzibera abarinzi.

U Rwanda rumaze kuba icyitegererezo muri Afurika mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije no guteza imbere ubukerarugendo burambye.

Urugero ni uko mu ibarura ryo mu 2010, ingagi zo mu misozi zari 480 mu gihe mu 2016 zari zimaze kugera kuri 604 mu gace ka Virunga. Ibi byagize uruhare rukomeye mu kongera umubare w’ingagi zo ku isi hose, ubu zibarirwa muri 1,063, kandi ntizigifatwa nk’inyamaswa ziri mu byago bikabije byo kuzimira.

Mbere ya 2018, ubukerarugendo mu Rwanda bwinjizaga miliyoni 180 z’amadolari ya Amerika ku mwaka. Gusa imibare yo mu 2023 yagaragaje ko ubukerarugendo bwinjije miliyoni 620$.

Guverinoma ibinyujije muri gahunda y’iterambere ry’imyaka itanu (NST2), ifite intego y’uko ubukerarugendo buzajya bwinjiza arenga miliyari 1.1$ buri mwaka.

Kwita Izina ntabwo ari umuhango usanzwe, ahubwo ni ishusho y’uko u Rwanda rwahisemo kubungabunga ibidukikije no kurugira umusingi w’iterambere rirambye rishingiye ku bukerarugendo, ubufatanye n’abaturage ndetse n’iterambere ry’ubukungu.

Mu kiganiro n'itangazamakuru, ku wa 25 Nzeri 2024, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo muri RDB, Ariella Kageruka, aherutse kuvuga ko igikorwa cyo Kwita Izina ari icy’Abanyarwanda ari na yo mpamvu n’ubwo hatumirwa abaturutse hirya no hino ku Isi, ariko Abanyarwanda bahabwa umwihariko.

Yagize ati “Abanyarwanda ntabwo bahejwe mu gikorwa cyo Kwita Izina, nk’uko mubizi iki gikorwa gishingiye ku muco Nyarwanda. Abanyarwanda nabo barimo ndetse bari mu bo tubahishiye.”

 

Kuri iyi nshuro ya 20, abana b’ingagi 22 nibo bazitwa amazina mu muhango uzabera mu Kinigi mu Karere ka Musanze

 

Kuva umuhango wo Kwita Izina watangira mu 2005, abana b’ingagi 395 ni bo bamaze guhabwa amazina


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...