Umuhanga mu mibanire yanenze umugore wagiriye inama bagenzi be yo kudakunda abagabo babo

Urukundo - 08/06/2026 4:00 PM
Share:

Umwanditsi:

Umuhanga mu mibanire yanenze umugore wagiriye inama bagenzi be yo kudakunda abagabo babo

Umujyanama mu bijyanye n’imibanire n’ingo wo muri Nigeria, Shamseddin Giwa, yanenze amagambo yavuzwe n’umugore witwa Esther Nnamani, wari wagiriye abagore inama yo kudakunda abagabo babo ahubwo bakabafata nk’“abafatanyabikorwa” gusa.

Nk’uko tubikesha urubuga lindaikejisblog.com, Esther Nnamani yari yavuze ko iyo umugore afata umugabo we nk’umufatanyabikorwa aho kumufata nk’umuntu akunda byimazeyo, bimufasha kugabanya ibyo amwitezeho.

Yavuze ko muri ubwo buryo, iyo habayeho amakosa cyangwa guhemukirwa, biba byoroshye kubyakira no kubyihanganira kurusha igihe aguhemukiye wamukundaga unamwizera.

Aya magambo yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga ko ashobora gufasha abagore kwirinda kubabara mu rukundo, mu gihe abandi bayafashe nk’inama ishobora gusenya ishingiro ry’urugo.

Mu gusubiza Esther, Shamseddin Giwa yavuze ko iyo myumvire atari myiza kandi ko ishobora kugira ingaruka mbi ku mibanire y’abashakanye.

Yagize ati: “Sinzi icyatumye ugira iyi myumvire, ariko ntabwo ari myziza kandi ntabwo ifasha mu kubaka urugo rwiza. Umugore akwiye gushaka umugabo amukunda, nk’uko umugabo na we akwiye gukunda umugore we.”

Yakomeje avuga ko nubwo hari ingo zimwe na zimwe usanga urukundo hagati y’abashakanye rutameze neza, ibyo bitagomba guhinduka ihame cyangwa urugero rwagenderwaho n’abandi.

Giwa yavuze ko aho gushishikariza abagore kudakunda abagabo babo, byaba byiza abantu bibanze ku kubafasha guhitamo neza abo bazabana na bo no kubigisha uburyo bwo kubaka ingo zirangwa n’urukundo, kubahana no kumvikana.

Yagaragaje kandi ko bishoboka ko Esther yaba yaragize icyo gitekerezo kubera ibikomere yahuye na byo mu mibanire. Yamwifurije kuzabona umuntu uzamwereka urukundo nyarwo n’agaciro ko gukundwa no kwitabwaho mu buryo bukwiye.

Ibi byongeye kuzamura ikibazo kimaze iminsi kivugwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga: Ese urugo rukwiye kubakirwa ku rukundo mbere na mbere, cyangwa rushobora no gushingira gusa ku bufatanye no gufatanya inshingano?.

Abasesenguzi benshi bavuga ko n’ubwo ubufatanye ari ingenzi, urukundo rukomeza kuba inkingi ya mwamba ituma urugo ruramba kandi rugakomera mu bihe byiza n’ibigoye.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...