Amakuru yatangajwe n’urwego rwa polisi muri leta ya Arizona agaragaza ko uyu mugore yagiye yohereza ubwo butumwa ku kigero kiri hejuru cyane, aho byagaragajwe ko nibura yoherezaga ubutumwa bugufi bugera kuri 530 ku munsi.
Bumwe muri ubwo butumwa
bwari burimo amagambo akanganye ndetse ateye ubwoba ku buryo byabaye ngombwa ko
inzego z’umutekano zitangira kubikurikirana byihuse.
Uyu mugore bigaragara ko akuze, ngo yahuye n’uwo mugabo inshuro imwe gusa, ubwo bagiranaga ibiganiro byihariye. Nyuma y’iyo nshuro imwe, Jacqueline avuga ko yatangiye
kumwiyumvamo bidasanzwe, ndetse kugeza ubwo amwiyumvisemo nk’umugabo yagenewe kubana na we ubuzima bwe bwose.
Ubwo uwo mugabo yari
hanze y’igihugu, Jacqueline yamenye aho atuye, aragenda amwinjirira mu nzu. Camera z’umutekano ziri muri iyo nzu zamufashe ari kuyigendagendamo, maze nyirayo
abonye ayo mashusho ahita ahamagara polisi. Abapolisi bageze aho Jacqueline
yari ari bamusanga mu cyumba cy’ubwogero bw'uwo mugabo arimo kwiyuhagira, bamuta muri yombi ako kanya.
Nubwo yari amaze gufatwa,
ntibyabujije Jacqueline gukomeza kohereza ubutumwa bugufi bwuzuyemo amagambo
y’uburakari, birushaho gutuma dosiye ye iba ndende imbere
y’ubucamanza. Mu butumwa bumwe yigeze kohereza, yaragize ati: "Nateka
sushi nkoresheje impyiko zawe, hanyuma amagufwa y’intoki zawe nkayakoresha nk’utwuma
dufata sushi."
Ubwo yaganiraga
n’itangazamakuru ari muri gereza, Jacqueline yavuze ko yari yizeye ko uwo
mugabo ari umuntu bagenewe kuzabana. Ati: “Numvaga nabonye umuntu wanjye
twagenewe kubana. Numvaga ko ibintu byose bigiye kugenda uko nabyifuzaga, ko
tuzabana nk’abandi bantu bose bakundana, tukarushinga, ariko si ko byagenze.”
Jacqueline ari
gukurikiranwa n’ubutabera, aho aregwa icyaha cyo kwinjira mu nzu y’abandi ku ngufu,
ndetse n’ibindi byaha byiganjemo gukurikirana umuntu mu buryo bw’ubugizi bwa
nabi no kumutera ubwoba akoresheje ikoranabuhanga.