Iyi mpanuka yabaye ku wa 12 Kamena 2026, mu muhanda wa Interstate 15, mu gace ka Juab County muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahari hashyizwe amabwiriza yo kugabanya umuvuduko w’imodoka kubera imirimo yo gusana umuhanda.
Nk’uko ibitangazamakuru birimo TMZ na KSL byabitangaje, Chao yari atwaye imodoka yo mu bwoko bwa SUV y’ubururu, agonga inyuma imodoka nto y’umweru, na yo igonga indi SUV yari imbere yayo. Imodoka zose uko ari eshatu zaje kuva mu muhanda.
Inyandiko z’iperereza zigaragaza ko Chao yemeye ko ari we wari ufite amakosa mu mpanuka. Iperereza ryakozwe kuri telefoni ye ryaje kugaragaza ko yari yasuye urubuga rureberwaho amashusho y’urukozasoni, mbere y’iminota itagera kuri ibiri ngo impanuka ibe.
Abashinzwe iperereza kandi bavuze ko nta bimenyetso by’ahantu imodoka yari yatangiye gufata feri byabonetse mu muhanda, ibintu byafashije mu gusuzuma uko impanuka yagenze.
Umugabo witwa Scott LaVar Lichfield w’imyaka 66, wari wicaye mu ntebe y’inyuma y’imwe mu modoka zagonganye, yakomeretse bikomeye mu mutwe, aza kwitaba Imana.
Lichfield yibukwa nk’umugabo wakundaga umuryango we, akaba yari umugabo, umubyeyi n’umusaza wakundwaga n’abuzukuru be. Yari azwi kandi nk’umwarimu wigishaga abana amasomo yo ku Cyumweru ndetse n’umukozi mu bijyanye n’imari.
Mu butumwa bwo kumwibuka, umuryango we wavuze ko watakaje umuntu w’umutima mwiza kandi wakundwaga na benshi.
Ku wa 20 Ukwakira 2026, Christine Chao yashinjwe icyaha cyo guteza impanuka yahitanye umuntu, icyaha gishobora guhanishwa igifungo gikomeye hakurikijwe amategeko ya Utah.
Kugeza ubu iperereza riracyakomeje mu gihe hategerejwe umwanzuro wa nyuma w’urukiko.
