Nk'uko ikinyamakuru BBC cyabyanditse ku Cyumweru ahashyira saa kumi n'iminota 30 ni bwo uyu mugeni w'imyaka 27 ari kumwe n'umugabo w'imyaka 25 barimo bava aho bari bakoreye ubukwe barashwe n'abantu bataramenyekana.
Iki gikorwa cy'ubugizi bwa nabi cyakozwe n'abantu bataramenyeka cyabereye mu gace ka Goult mu Bufaransa.
Usibye kuba cyahitanye uyu mugeni, cyahitanye umwe mu bari bakigabye, gikomerekeramo umugabo w'uyu mugeni ndetse n'umwana w'imyaka 13 bari bakumwe.
Umuyobozi w'aka gace ka Goult yavuze ko aba bari bakoreye ubukwe muri aka gace ariko atariho basanzwe batuye.
Uwitwa Guillaume Molinas utuye muri aka gace akaba afite resitora yavuze ko yababajwe n'ibi byabaye kubera ko bigiye kubaha isura mbi.
Kugeza ubu polisi yo mu Bufaransa yifashishije ibirimo kajugujugu irimo irahiga abakoze iki gikorwa cy'ubugizi bwa nabi.