Umugabo yakatiwe gufungwa nyuma yo kwiba mu bukwe arenga miliyoni 50 Frw

Inkuru zishyushye - 25/06/2025 11:25 AM
Share:

Umwanditsi:

Umugabo yakatiwe gufungwa nyuma yo kwiba mu bukwe arenga miliyoni 50 Frw

Ibyishimo byahindutse agahinda ku bashakanye bashya bo muri Singapore, ubwo umujura yibaga amasanduku arimo hafi $40.000 (asaga miliyoni 50 z'amafaranga y'u Rwanda), bari bahawe nk’impano mu bukwe bwabo.

Uwabikoze ni Lee Yi Wei w’imyaka 36, wakatiwe gufungwa umwaka umwe kuri uyu wa kabiri, ndetse asabwa kwishyura ayo mafaranga yibye. Naramuka atishyuye, igifungo cye kiziyongeraho iminsi 100. Urukiko rwavuze ko Lee yari asanzwe akora nk’umukozi utwara amafunguro muri hoteli yakorewemo ubukwe, kandi yari azi neza uko iyo hoteli iteye.

Mu muco wa benshi mu banyaziya, abashyitsi batanga amafaranga bashyira mu makarito atukura (red envelopes) nk’ikirango cy’amahirwe ku bashyingiranywe. Ayo makarito akenshi ashyirwa mu masanduku manini, agashyirwa ku meza abashyitsi banyuraho mbere yo kwinjira mu cyumba cy'ubukwe.

Lee utari umwe mu batumiwe mu bukwe yibye amasanduku abiri ubwo nta muntu wari uyari hafi. Nyuma yaho, ushinzwe gutegura ubukwe yabonye ko ayo masanduku yaburiwe irengero, ahita abimenyesha polisi.

Urukiko rwumvise ko Lee amwe mu mafaranga yayaguze amakanzu naho $12,200 ayakina urusimbi. Nyuma, yahinduye ayo yari asigaje mu makarita yo gukina urusimbi kuri internet, aho yaje gukina imikino 195 mu minsi itatu gusa. Ubwo yafatwaga hashize iminsi mike, polisi yabashije kumusangana S$3,000 gusa.

Muri Singapore no mu bihugu byinshi by’Aziya, gutanga red envelopes mu bukwe byatangiye no kujya bigenderwaho n’amabwiriza atanditse, nk’ingano y’amafaranga ushobora gutanga bitewe n’igihe n’aho ubukwe bubereye. Hari imbuga zitanga inama z’ukuntu bigomba gukorwa, kandi zigahora zinozwa buri mwaka.

Red envelopes kandi zitangwa ku bana bato cyangwa abatarashaka mu gihe cy'umunsi mukuru wa Lunar New Year.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...