Umugabo w’imyaka 40 yishe umukecuru w’imyaka 74 kubera ideni ry’umuhungu we

Hanze - 02/05/2025 7:48 AM
Share:

Umwanditsi:

Umugabo w’imyaka 40 yishe umukecuru w’imyaka 74 kubera ideni ry’umuhungu we

Umugabo w’imyaka 40 witwa David Gipson yatawe muri yombi acyekwaho kwica umukecuru w’imyaka 74 kubera ideni ry’umuhungu we ndetse anafata ku ngufu umukazana we.

Polisi yo muri Leta ya Florida yatangaje ko umugabo w’imyaka 40 ufite tattoo yanditse ku gatuza ngo "trust no b---h" yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo gushimuta no gufata ku ngufu umugore no gukubita umukecuru w’imyaka 74 kugeza apfuye.

David Gipson arashinjwa gushimuta no gukubita bikabije umugore wo muri Florida, akamufunga mu gikoresho cyo kubikamo ibintu (container). Aranakekwaho kwica nyirabukwe w’uwo mugore.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye muri iki cyumweru, Ishami rya Polisi ryo muri Washington County ryatangaje ko ryakiriye telefone yihutirwa (911) ku isaha ya saa 11:20 z’umugoroba kuwa Mbere, tariki 28 Mata, bahamagawe n’umuturage wari unyuze ahabereye icyaha, abona umwe mu bahohotewe.

Uwo mugore yabwiye polisi ko ukekwa, Gipson, yamusanze iwe agakomanga amubwira ko umugabo we hamwe n'umuvandimwe wa nyakwigendera ari ibisambo bamurimo amafaranga, kandi ko aje kuyishyuza.

Yakomeje abwira polisi ko uwo mugabo yinjiye mu nzu atangira kwiba ibintu, hanyuma aramukubita. Nyuma ngo yamuboheje n’iminyururu (menottes) maze amwambura imyenda yose.

Mu gihe uwo mugore yari aryamye hasi, Gipson ngo yahise yegera nyirabukwe w’uwo mugore, Lettie Cooper Collins, w’imyaka 74, atangira kumukubita.

Nk’uko abapolisi babitangaje, uwo mugore yavuze ko ubwo aheruka kubona nyirabukwe yari agihumeka, ariko amaso ye yari yarabyimbye bikabije ku buryo atabonaga, kandi mu maso hose hari huzuye amaraso.

Gibson w'imyaka 40 yatawe muri yombi nyuma yo kwica umukecuru w'imyaka 74 no gufata ku ngufu umukazana we


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...