Henry
ufite imyaka 28, ni muganga w’amaso (ophthalmologist) ndetse akaba n’umunyeshuri
muri University of the West Indies (Mona). Yari yaritabiriye iri rushanwa bwa
mbere mu 2023, agera mu ba mbere 5.
Afite
umushinga wo gushishikariza abagore kugera ku nzozi zabo mu gihe icyo ari cyo
cyose cy’ubuzima, avuga ko iri rushanwa ritanga urubuga rwo gukura ku giti
cyawe no kugira uruhare mu mpinduka z’ubuzima bwa rubanda.
Nyuma
yo kwegukana iri kamba, Henry yabwiye Observer Online ko gusubira muri iri
rushanwa nyuma yo kutaryegukana yabitekerejeho igihe kirekire. Ati “Gusubira mu
irushanwa ni ikintu natekerejeho igihe kinini.”
Umukandida
wari ukunzwe cyane n’abafana, Troy Ann Anderson, yabaye uwa kabiri, mu gihe
Matea Smith nawe wahabwaga amahirwe n’abatari bacye yabaye uwa gatatu.
Abandi
batatu basoje muri 6 ba mbere barimo Naima Scott, Shiann Excell, na Dreanna Williams.
Abari muri 15 ba mbere bari batoranyijwe mu bakandida 27 bari batangiye iri
rushanwa, barimo Nastassia Haughton, Zoan Edwards, Marian Millaneise, Thiana
Feanny, Simone Gardner, Rajivea Soman, Barbie Mudahy, Kennya Young, na Keandra
Wellington.
Dr. Gabrielle Henry uzahagararira Jamaica mu irushanwa rya Miss Universe 2025 rizabera i Nontharubi muri Thailand ku itariki ya 21 Ugushyingo, avuga ko yiyemeje gukangurira abantu kwita ku buzima bw’amaso no kunoza uburyo bwo kuyavura kugira ngo abantu babone serivisi z’ubuvuzi bw’amaso ku buryo bworoshye.
Dr Gabrielle Henry yabaye Miss Universe muri Jamaica
Dr Gabrielle Henry asanzwe ari dogiteri w'amaso ndetse n'umushinga we muri Miss Universe ni ukwita ku buzima bw'amaso
Dr Gabrielle Henry yakira imfunguzo z'imodoka ya Hyundai Kona yatsindiye
Ni ku nshuro ya kabiri Dr Gabrielle Henry yari yitabiriye iri rushanwa ry'ubwiza