Uyu
mukinnyi wa filime wamenyekanye cyane muri filime nka 'Indoto' n’ibiganiro byo kuri YouTube,
yavuze ko icyifuzo cyo gufasha abatishoboye cyakomotse ku byo yabonye mu gihe
umubyeyi we yayoboraga Umudugudu, ari nabwo yamenye neza imibereho y’abaturage
batishoboye.
Burikantu
yari mu bitabiriye umuganda rusange wakozwe n’abahatanye mu iserukiramuco
Mashariki African Film Festival, wabereye mu Mudugudu wa Kamabuye, Akagari ka
Nyabagendwa, Umurenge wa Rilima, mu Karere ka Bugesera.
Uwo
muganda witabiriwe n’abayobozi mu nzego z’ibanze, abaturage bo mu Kagari ka
Ntarama, abanyeshuri bo muri Nyamata ndetse n’abategura iri serukiramuco barimo
n’Umuyobozi waryo, Tresor Nsenga.
Mu
bikorwa by’umuganda harimo gutegura ubutaka buzaterwamo ibiti, gucukura imyobo
y’ahazaterwa amashyamba n’ibindi bigamije kubungabunga ibidukikije no guhangana
n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Uyu
muganda kandi wabaye mu rwego rwo kwitegura umunsi wo gutangiza igihembwe cyo
gutera ibiti ku rwego rw’igihugu, giteganyijwe kuba tariki 25 Ukwakira 2025.
Ubwo
Burikantu yaganirizaga abaturage, yavuze ko n’ubwo yari yaje kwitabira ibikorwa
bya Mashariki Film Festival, yanifuje kugaragaza urukundo ku baturage bo muri
ako gace.
Mu
kiganiro na InyaRwanda, Burikantu yavuze ko gutanga ubwisungane mu kwivuza kuri
iriya miryango byaturutse ku kuba umubyeyi we yarabaye Umukuru w’Umudugudu.
Ati:
“Mama wanjye yabaye Umukuru w’Umudugudu, bityo nzi neza ibibazo biri mu
Mudugudu. Nzi abana batabona ibikoresho by’isuku, nzi n’abaturage badafite
Mutuelle de Santé. Natekereje nti simfite byinshi, ariko nshobora kwishyurira
Mutuelle de Santé imiryango itatu, kuko ubwo bushobozi Imana yarabumpaye.
Nabishyuriye Mutuelle y’umwaka ukurikiyeho.”
Yongeyeho
ko yatunguwe no gusanga iyo miryango ifite abantu benshi kurusha uko
yatekerezaga. Ati “Natekerezaga ko ari abantu bacye, ariko nasanze ari 26. Gusa
ni byiza, kuko Imana yampaye byinshi, nanjye nkabisangiza abandi.”
Umwe
mu babyeyi bahawe ubwisungane mu kwivuza yashimiye Burikantu ati: “Nageragezaga
gutanga Mutuelle de Santé ariko rimwe na rimwe byananiraga. Imana imuhe
umugisha ku byo yakoze.”
Umuyobozi
w’Umudugudu wa Kamabuye, Habimana Faustin, yashimye iki gikorwa cy’uyu mukinnyi
wa filime, avuga ko yatanze umusanzu ukomeye ufasha imiryango itishoboye kubona
ubwisungane mu kwivuza.
Ati:
“Burikantu yatanze amafaranga y’inyongera angana n’ibihumbi 78 Frw yo
kwishyurira abantu 26. Ni igikorwa cy’indashyikirwa cyafashije imiryango yari
yatoranyijwe mu yandi afite ubushobozi bucye, kuko n’ubundi yari mu
yatoranyijwe muri gahunda yo kubakirwa inzu na Leta.”
Iki gikorwa cy’uyu musore cyashimishije benshi, kikaba cyerekana uburyo abahanzi n’abanyempano bakwiye gukoresha ubwamamare bwabo mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, nk’uko Burikantu yabigenje muri Bugesera.
Nyuma
y’uko umubyeyi we ayoboye Umudugudu, Burikantu yahisemo gufasha imiryango itatu
itishoboye muri Bugesera