Amakuru
agera kuri InyaRwanda avuga ko uyu mubyeyi yari amaze igihe yivuza. Yabanje
kwivuriza mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe, aza gusubira mu rugo nyuma yo
koroherwa. Nyuma y’igihe gito, yivurije mu bitaro bya CHUK, na bwo asubira mu
rugo yorohewe, ariko nyuma yongeye kuremba asubizwa muri CHUK, ari na ho yaguye.
Mu
butumwa Alex Muyoboke yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagaragaje
agahinda n’urukundo afitiye umubyeyi we, agira ati “Mawe wanzanye ku isi umpa byose
wari ufite. Igendere mama nasanze ukunda Imana, ugiye ukiyikunda. Igutuze aheza,
ndabizi wisangiye Data mwabanye ubuzima bwose. Ndabizi neza ko umusanze umutashye
uti ‘ndakomeye’ nubwo nshenguruka nshira. Mawe, igihe kimwe nanjye nzabasanga
aho kwa Rugira. Ndagukunda mama.”
Bagenzi
be mu kazi no mu buzima busanzwe bakomeje kumwihanganisha, bamubwira gukomera
muri ibi bihe bikomeye. David Bayingana, inshuti ye yo kuva mu myaka 20 ishize,
yagize ati “[...] Sishobora gutekereza uburemere bw’agahinda uri kumva muri ibi
bihe, ariko menya ko ndi hafi yawe mu buryo ubwo ari bwo bwose ukeneye, niba
ari uguhumurizwa, kuganira, cyangwa kwicara turi hamwe mu mutuzo.”
Akomeza agira ati “Mama wawe yari umuntu w’inyangamugayo kandi wuje urukundo, kandi imbaraga
n’urukundo rwe bizakomeza kubaho muri wowe …wibuke ko utari wenyine. Ndi ku
ruhande rwawe muri byose.”
Ni
mu gihe The Ben yanditse agira ati "Imana iguhumurize. Mama
araruhutse." Abandi barimo Kevin Kade, Rumaga, Dj Flixx n’abandi
bamwifurije gukomera muri ibi bihe.
Muyoboke
Alex ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we witabye Imana kuri iki Cyumweru
tariki 10 Kanama 2025