Umubyeyi wa Alex Muyoboke yitabye Imana

Imyidagaduro - 11/08/2025 6:26 AM
Share:

Umwanditsi:

Umubyeyi wa Alex Muyoboke yitabye Imana

Alex Muyoboke, umwe mu bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere umuziki nyarwanda, ari mu gahinda nyuma y’urupfu rw’umubyeyi we (Mama) witabye Imana mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, tariki 10 Kanama 2025, aguye mu bitaro bya CHUK.

Amakuru agera kuri InyaRwanda avuga ko uyu mubyeyi yari amaze igihe yivuza. Yabanje kwivuriza mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe, aza gusubira mu rugo nyuma yo koroherwa. Nyuma y’igihe gito, yivurije mu bitaro bya CHUK, na bwo asubira mu rugo yorohewe, ariko nyuma yongeye kuremba asubizwa muri CHUK, ari na ho yaguye.

Mu butumwa Alex Muyoboke yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagaragaje agahinda n’urukundo afitiye umubyeyi we, agira ati “Mawe wanzanye ku isi umpa byose wari ufite. Igendere mama nasanze ukunda Imana, ugiye ukiyikunda. Igutuze aheza, ndabizi wisangiye Data mwabanye ubuzima bwose. Ndabizi neza ko umusanze umutashye uti ‘ndakomeye’ nubwo nshenguruka nshira. Mawe, igihe kimwe nanjye nzabasanga aho kwa Rugira. Ndagukunda mama.”

Bagenzi be mu kazi no mu buzima busanzwe bakomeje kumwihanganisha, bamubwira gukomera muri ibi bihe bikomeye. David Bayingana, inshuti ye yo kuva mu myaka 20 ishize, yagize ati “[...] Sishobora gutekereza uburemere bw’agahinda uri kumva muri ibi bihe, ariko menya ko ndi hafi yawe mu buryo ubwo ari bwo bwose ukeneye, niba ari uguhumurizwa, kuganira, cyangwa kwicara turi hamwe mu mutuzo.”

Akomeza agira ati “Mama wawe yari umuntu w’inyangamugayo kandi wuje urukundo, kandi imbaraga n’urukundo rwe bizakomeza kubaho muri wowe …wibuke ko utari wenyine. Ndi ku ruhande rwawe muri byose.”

Ni mu gihe The Ben yanditse agira ati "Imana iguhumurize. Mama araruhutse." Abandi barimo Kevin Kade, Rumaga, Dj Flixx n’abandi bamwifurije gukomera muri ibi bihe.

 

Muyoboke Alex ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we witabye Imana kuri iki Cyumweru tariki 10 Kanama 2025


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...