Gahongayire
uzwi cyane mu ndirimbo nka ‘Ndanyuzwe’, yavuze ibi nyuma y’ifungwa rya ‘Grace
Room’ biturutse ku cyemezo cya RGB cyasohotse ku wa Gatandatu tariki 10
Gicurasi 2025. Muri icyo cyemezo, RGB yavuze ko Grace Room’ yafunzwe kubera ko
hari ibitagenda neza mu mikorere yayo.
Mu
mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Gahongayire yasobanuye ko ‘Grace
Room’ ari igisobanuro cy’icyumba cy’ubuntu, aho yavuze ko ‘Grace Room’ atari
inyubako gusa, ahubwo ari umuryango w’ubuntu, aho abantu bahabonye amahirwe yo
gukira, kuramya Imana no kubohoka.
Yavuze
ko ibyo byose bidashobora gufungirwa, ahubwo ko bizakomeza kubera ko ‘Grace
Room’ ifite intego yo gufasha abantu. Aragira ati: “Muri ubwo buntu harimo gukira
indwara, kuramya Imana no kubohoka. Ibyo ntabwo byafungiranywe, ahubwo
bizakomeza, kandi ibyiza bizakomeza kugaragara.”
Aline
Gahongayire yabwiye abagiriwe amahirwe yo kuba muri ‘Grace Room’ ko: “Ubwiza
bwa kabiri buzaba burusha ubwa mbere.”
Yavuze
ko isohoka ry’itangazo rya RGB rigaragaza ko hari ibikwiye gukosorwa kugira ngo
‘Grace Room’ ikomeze kurabagirana, maze ngo ikomeze gufasha abanyarwanda mu
buryo bwiza.
Yavuze
ko nta gikuba cyacitse, kuko “RGB nk’umubyeyi ureberera igihugu” yifuza ko
‘Grace Room’ iba iya mbere. Ati: “RGB ni umubyeyi utureberera. Iyo umwana ari
uwa kabiri, igihe cyose umubyeyi ashaka ko aba uwa mbere. Icyo RGB ishaka ni
uko Grace Room iba iya mbere, kandi kugira ngo ibe iya mbere hari ibyo bagomba
gutunganya.”
Gahongayire
yavuze ko ibikorwa bya ‘Grace Room’ byakozwe muri BK Arena ndetse n’ibiterane
byo hirya no hino bigaragaza ko bayobowe n’Imana kandi bifite ingaruka nziza ku
rubyiruko no ku muryango nyarwanda.
Yavuze
kandi ko nyuma y’ibitangaza yabonye mu minsi ishize, harimo ubuhamya
bw’abitabiriye ibikorwa bya ‘Grace Room’ bagaragaza ko binyuze muri gahunda ya
‘Grace Room’ bakiriye agakiza, baretse ibiyobyabwenge, ndetse hari n’ababyeyi
bagaragaje ko bakiriye inkuru nziza mu muryango.
Aline
Gahongayire yifashishije ubuhamya bw’abitabiriye ibikorwa bya ‘Grace Room’, aho
bamwe bavuze ko baretse ibyaha, asaba ababarizwa muri ‘Grace Room’ gukomezanya
amavuta yaturutse ku myigishirize ya Pasiteri Julienne Kabanda, kandi bakumva
ko igihugu kibifuriza ibyiza.
Yavuze
ko nubwo yitabiriye ibikorwa bya ‘Grace Room’ inshuro imwe gusa, yishimiye
ibyiza Pasiteri Julienne Kabanda agezeho. Ati: “Dufatanye dusengere Pasiteri
Julienne, tumwereke ko ibyiza yaduhaye atabyaye abagwingira, ahubwo yabyaye
abakura.”
Gahongayire
yasabye abantu batanze ubuhamya muri ‘Grace Room’ gukomeza gusenga igihugu
n’imiryango yabo. Ati: “Igihugu ni umubyeyi, kirashaka ko umwana aba uwa mbere.
Imana ibahe umugisha, kandi kuramya gukomeze kuba kwinshi muri mwe. Numvaga nta
biceceka, kubera ko ndi umuramyi.”
Aline Gahongayire yasabye abasengera muri ‘Grace Room’ gukomeza kubakira ku bikorwa byo kuramya, no gusengera Pasiteri Julienne
GAHONGAYIRE AVUGA KU HAZAZA HA GRACE ROOM NYUMA YO GUFUNGWA