Icyemezo cyo kuyihagarika cyafashwe ku wa Gatandatu, tariki 10 Gicurasi 2025, RGB ivuga ko iyo minisiteri yarenze ku mategeko n’amabwiriza agenga imiryango ishingiye ku myemerere (FBOs) ikorera mu Rwanda.
Umuyobozi muri RGB, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The New Times, yavuze ko Grace Room “yatandukiriye cyane ku nshingano yandikishijweho”, ari na yo mpamvu yafatiwe icyo cyemezo.
Yagize ati: “Kuba umuryango ushingiye ku myemerere ntibivuze ko wemerewe gusenga no kuramya. Ibisabwa mu kwiyandikisha no mu mikorere biratandukanye, bitewe n’icyiciro washyizwemo muri bine biteganywa n’amategeko.”
Mu byiciro bine amategeko y’u Rwanda ateganya, harimo itorero ryemerewe gusenga no gutanga inyigisho z’iyobokamana, ndetse n’ishami ry’itorero (ministry/minisiteriya) ryemerewe gusa ibikorwa by’iterambere. Grace Room yari yanditswe nk’ishami ry’itorero.
RGB yasobanuye iti: “Mu gihe itorero ryemerewe gusenga, gusengera abantu no gukora ibikorwa by’iterambere, minisiteriya yo yemerewe gusa ibikorwa by’iterambere. Ntiyemerewe gutegura ibiterane by’amasengesho.”
Umuyobozi muri RGB yakomeje agira ati: “Urugero, umuyobozi w’itorero agomba kuba afite impamyabumenyi mu by’iyobokamana kuko yigisha abantu, ariko minisiteriya si ngombwa. Niba rimwe na rimwe bakora amasengesho agamije gukusanya inkunga y’ibikorwa by’iterambere, birasobanutse. Ariko si ko Grace Room yabigenje.”
RGB kandi yagaragaje ko iyi minisiteriya yakoze ibirenze ibyo yemerewe, harimo no gutegura umubatizo rusange wabereye muri pisine, ibintu amategeko abuza, asaba ko bikorerwa ku butaka bw’itorero ryemewe. Yagize ati: “Bashoboraga kwiyandikisha nk’itorero niba ari byo bigize icyerekezo cyabo, ariko si ko babyubatsemo.”
Grace Room Ministries yari isanzwe ikorera mu rwego rw’itorero Jubilee Revival Assembly, riyobowe na Stanley Kabanda [umugabo wa Pastor Julienne], ariko ibikorwa bya buri munsi bikayoborwa n’umugore we Julienne Kabanda, utagaragara mu buyobozi bwemewe n’amategeko ku ruhande rwa RGB.
The New Times ducyesha iyi nkuru yagerageje kuvugana na Julienne Kabanda kugira ngo agire icyo avuga, ariko ntibyashoboka kugeza igihe inkuru yatangarizwaga.
RGB yasobanuye ko gutinda gufata icyemezo byatewe n’igihe cyafashwe mu gukusanya ibimenyetso bifatika no gukurikirana ibikorwa byabo bya buri munsi. Iti: “Hari ibintu byinshi twasanze binyuranyije n’amategeko, nubwo bitagaragarira rubanda, ariko bigira ingaruka zikomeye cyane ku buzima bw’abantu benshi.”
Uyu muyobozi yashimangiye ko RGB izakomeza kugenzura imikorere y’imiryango ishingiye ku myemerere, igasaba ko igomba gukorera mu murongo w’amategeko. Yagize ati: “Umuryango uwo ari wo wose uzagaragara ko ukora binyuranye n’inshingano wiyandikishijeho, tuzawufatira ibyemezo nk’ibi.”
RGB yasobanuye impamvu yahagaritse Grace Room Ministries harimo gukora ibirenze ibyo yemerewe ikaba iherutse no kubatiriza abarenga 500 muri pisine
Grace Room Ministries bari baherutse gukora ibiterane bikomeye muri BK Arena aho bujuje iyi nyubako yakira abarenga 10,000
Pastor Julienne Kabanda niwe washinze Grace Room yamaze kwamburwa ubuzimagatozi