Mu minsi yashize ni bwo byatangajwe ko kugira ngo Nwobodo Johson Chidiebere ukomoka muri Nigeria yemere gutandukana na APR FC byasabye ko bamwe mu bantu bo muri iyi kipe y’Ingabo z’igihugu bavugana na AS Kigali. Byavuzwe ko iyi kipe ya AS Kigali yari yabwiye uyu mukinnyi ko imushaka bigatuma yemera gutandukana na APR FC, gusa nyuma yaho igahita ibivamo ku bushake.
Ibi ariko Nduwaye Emmenauel (Emmy Fire) yabishyizeho ukuri avuga ko atari ko byagenze ndetse avuga ko ari we wagiye kwibariza AS Kigali niba yakwemera gusinyisha Nwobodo Johson Chidiebere ubundi ikabyemera.
Yagize ati: ”Njyewe nateye intambwe njya gushaka abayobozi ba AS Kigali, ndababwira ngo mfite umukinnyi wanjye witwa Chidiebere yabuze umwanya wo gukina muri APR FC, ese mushobora kumuha akazi?. Twagiye mu biganiro bambaza ibyo nifuza ndababwira ndangije ngenda nganira n’umukinnyi ambwira ko yasesa amasezerano ya APR FC akajya muri AS Kigali.”
Yavuze ko nyuma y’ibi bagiye gusaba APR FC ko basesa amasezerano nkuko yari yarabimusabye mbere ubundi agahabwa imishahara y’amezi atandatu nk’imperekeza ingana na Miliyoni 36 Frw
Nduwaye Emmenauel (Emmy Fire) yavuze ko nyuma yo gusesq amasezerano ndetse banawe n’ibyangombwa bimusohora muri APR FC bahise bajya kureba ubuyobozi bwa AS Kigali ubundi bakerekeza kuri Kigali Pele Stadium ahari ibiro by’iyi kipe y’umujyi wa Kigali.
Yavuze ko bageze kuri Kigali Pele Stadium basanze hafunze nta wundi muntu wemerewe kwinjiramo bitewe nuko hari harimo Abakozi ba MONUSCO bari bahungiye mu Rwanda kubera umutekano mucye wari mu Burasirazuba bwa Congo. Yavuze ko byarangiye babuze uko umukinnyi asinya ndetse bikarangira isoko ry’igura n’igurisha ku bakinnyi ryo mu kwezi kwa mbere rifunze.
Hashyizweho ukuri ku byavuzwe ku itandukana rya Chidiebere na APR FC