Uko wahinduka Miliyoneri, ugatunga telefoni igezweho ukanatembera muri Parike z’igihugu ubifashijwemo na Tecno Mobile Rwanda

Kwamamaza - 03/06/2025 1:43 PM
Share:

Umwanditsi:

Uko wahinduka Miliyoneri, ugatunga telefoni igezweho ukanatembera muri Parike z’igihugu ubifashijwemo na Tecno Mobile Rwanda

Mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo no kugaragaza ubwiza bw’u Rwanda, hatangijwe irushanwa ridasanzwe rishishikariza Abanyarwanda gutanga umusanzu wabo mu kumenyekanisha ibyiza nyaburanga by’igihugu binyuze mu mafoto n’amashusho.

Iri rushanwa ryiswe "Rwanda in Your Lens" ryateguwe na Tecno Mobile Rwanda ku bufatanye na Visit Rwanda rirafunguye ku banyarwanda bose, cyane cyane abafite impano mu gufotora, abakoresha imbuga nkoranyambaga nk’akazi, n’abandi bose bafite ubushake bwo gusangiza Isi ubwiza bw’u Rwanda.

Abaryitabira bafite amahirwe yo gutsindira ibihembo bikomeye birimo amafaranga angana na miliyoni imwe, urugendo rwo gusura Parike y’Akagera na Nyungwe, telefoni nshya ifite ubuhanga buhanitse bwo gufata amafoto, ndetse n’amasezerano yo gukorana n’abategura irushanwa mu gihe cy’amezi ane. Ibi byose bigamije gushimira abashoboye kwerekana u Rwanda mu isura nyayo yihariye.

Kwitabira biroroshye cyane kuko ni ugufata ifoto cyangwa amashusho aho waba uri hose mu Rwanda, bigaragaza ubwiza karemano, ibidukikije, inyamaswa, ahantu nyaburanga cyangwa ibice by’umurage w’igihugu. Ayo mafoto cyangwa ayo mashusho ashyirwa ku mbuga nkoranyambaga, agaherekezwa n’amagambo agaragaza irushanwa, ndetse agasangizwa n’abandi.

Tecno Mobile Rwanda iragira iti: "Fata amashusho cyangwa ifoto ugaragaza ubwiza bw’u Rwanda ahantu waba uri cyangwa se warasuye hagaragaza uburanga bw’igihugu cyacu ubundi ubishyire kuri Tiktok na Instagram, ukurikire imbuga za Tecno Mobile Rwanda kuri Instagram @tecnomobilerw na tiktok @tecnorwanda ndetse no ku mbuga za @visitrwanda kuri tiktok na @visitrwanda_now.

Kuri Instagram ukoreshe  'harshtag' ya #rwandainyourlens na #shotoncamon40 ubundi usabe inshuti zawe n’abandi bakoresha imbuga nkorambaga na bo kwitabira irushanwa ndetse bagasangiza n’abandi 'post' yawe batibagiwe no gukora 'follow' kuri za mbuga twavuze haruguru."

Iri rushanwa ryatangiye ku wa 30 Gicurasi 2025, icyiciro cya mbere cy'abashaka kwinjira kikaba kizarangira tariki ya 22 Kamena 2025. Nyuma y’icyo gihe hazatangazwa abatsinze hashingiwe ku bwiza n’ubuhanga byagaragajwe n’ibihangano byabo, uko byasakajwe n’icyo byatanze mu kumenyekanisha u Rwanda.

Intego y’irushanwa ni ugushishikariza Abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko, kumva ko bafite uruhare runini mu kumenyekanisha igihugu cyabo binyuze mu ikoranabuhanga, ubuhanzi n’ubukerarugendo. Ni uburyo bwo gutuma buri wese abona ko amafoto n’amashusho byafashwe n’amaso y’umunyarwanda bifite agaciro gakomeye mu kubaka isura y’igihugu.

Tecno bagize bati: "Kimwe mu mpamvu zo gutegura iri rushanwa akaba ari ukugira ngo hatezwe imbere ubukerarugendo ndetse n’ikoranabuhanga rya telephone za CAMON 40 nshyashya za TECNO."

Ibyamamare nyarwanda mu ngezi zitandukanye birimo The Ben [Mugisha Benjamin], Dj Sonia [Sonia Kayitesi], Lucky Nzeyimana wa RBA, Miss Cadette [Umukundwa Clemence] bari gukangurira abanyarwanda kudacikwa n'aya mahirwe yo gutsindira akayabo, telefone nshya no gutembera Parike.

Buri umwe yagize ati: “Mbazaniye inkuru Ishyushye kandi nziza, ubu ushobora gutsindira Miliyoni, telephone, gutembera Parike n’ibindi byinshi. Fata telefoni yawe ufate amafoto cyangwa amashusho meza agaragaza ubwiza bw’u Rwanda, nurangiza ubishyire ku mbuga nkoranyambaga ubundi ukore 'follow' kuri tiktok na IG bya @tecnorwanda na @visitrwanda_now ubundi ukurikize amabwiriza.”

Si ubwa mbere iri rushanwa riteguwe, kuko no mu 2023 ryarabaye, abaryitabiriye bahabwa ibihembo birimo ingendo muri Parike z’igihugu, telefoni yari igezweho ya CAMON 20, ndetse n’amafaranga angana na miliyoni y'amafaranga y'u Rwanda.

Iri rushanwa, ni amahirwe adasanzwe yo gusigasira ibyiza by’u Rwanda no kubisangiza Isi. Waba uri umufotozi, ukunda gutembera cyangwa ufite telefoni ifotora neza, aya ni amahirwe yawe.

Fata ifoto n'amashusho meza, sangiza abandi  ubwiza bw’u Rwanda, ushobora kuba ari wowe Miliyoneri utahiwe. Wanasura TECNO Mobile Rwanda ukareba uko byari byifashe.



Tecno Rwanda na Tembera u Rwanda bateguye irushanwa rigamije kugaragaza ubwiza bw'u Rwanda 

Icyo bisaba kwitabira irushanwa

Ibi nibyo bihembo bigenewe abanyamahirwe bazatsinda

Ni uburyohe gusa gusa


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...