Iri rushanwa ryiswe "Rwanda in Your Lens" ryateguwe na Tecno Mobile Rwanda ku bufatanye na Visit Rwanda rirafunguye ku banyarwanda bose, cyane cyane abafite impano mu gufotora, abakoresha imbuga nkoranyambaga nk’akazi, n’abandi bose bafite ubushake bwo gusangiza Isi ubwiza bw’u Rwanda.
Abaryitabira bafite amahirwe yo gutsindira ibihembo bikomeye
birimo amafaranga angana na miliyoni imwe, urugendo rwo gusura Parike y’Akagera
na Nyungwe, telefoni nshya ifite ubuhanga buhanitse bwo gufata amafoto, ndetse
n’amasezerano yo gukorana n’abategura irushanwa mu gihe cy’amezi ane. Ibi byose
bigamije gushimira abashoboye kwerekana u Rwanda mu isura nyayo yihariye.
Kwitabira biroroshye cyane kuko ni ugufata ifoto cyangwa amashusho aho waba uri hose mu Rwanda, bigaragaza ubwiza karemano, ibidukikije, inyamaswa, ahantu nyaburanga cyangwa ibice by’umurage w’igihugu. Ayo mafoto cyangwa ayo mashusho ashyirwa ku mbuga nkoranyambaga, agaherekezwa n’amagambo agaragaza irushanwa, ndetse agasangizwa n’abandi.
Kuri Instagram ukoreshe 'harshtag' ya
#rwandainyourlens na #shotoncamon40 ubundi usabe inshuti zawe n’abandi
bakoresha imbuga nkorambaga na bo kwitabira irushanwa ndetse bagasangiza n’abandi 'post' yawe batibagiwe no gukora 'follow' kuri za mbuga twavuze haruguru."
Iri rushanwa ryatangiye
ku wa 30 Gicurasi 2025, icyiciro cya mbere cy'abashaka kwinjira kikaba kizarangira tariki ya 22 Kamena 2025. Nyuma y’icyo gihe hazatangazwa abatsinze hashingiwe
ku bwiza n’ubuhanga byagaragajwe n’ibihangano byabo, uko byasakajwe n’icyo
byatanze mu kumenyekanisha u Rwanda.
Intego y’irushanwa ni ugushishikariza Abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko, kumva ko bafite uruhare runini mu kumenyekanisha igihugu cyabo binyuze mu ikoranabuhanga, ubuhanzi n’ubukerarugendo. Ni uburyo bwo gutuma buri wese abona ko amafoto n’amashusho byafashwe n’amaso y’umunyarwanda bifite agaciro gakomeye mu kubaka isura y’igihugu.
Tecno bagize bati: "Kimwe mu mpamvu zo gutegura iri rushanwa akaba ari ukugira ngo hatezwe imbere ubukerarugendo ndetse n’ikoranabuhanga rya telephone za CAMON 40 nshyashya za TECNO."
Ibyamamare nyarwanda mu ngezi zitandukanye birimo The Ben [Mugisha Benjamin], Dj Sonia [Sonia Kayitesi], Lucky Nzeyimana wa RBA, Miss Cadette [Umukundwa Clemence] bari gukangurira abanyarwanda kudacikwa n'aya mahirwe yo gutsindira akayabo, telefone nshya no gutembera Parike.
Buri umwe yagize ati: “Mbazaniye inkuru Ishyushye kandi nziza, ubu ushobora
gutsindira Miliyoni, telephone, gutembera Parike n’ibindi byinshi.
Iri rushanwa, ni amahirwe adasanzwe yo
gusigasira ibyiza by’u Rwanda no kubisangiza Isi. Waba uri umufotozi, ukunda
gutembera cyangwa ufite telefoni ifotora neza, aya ni amahirwe yawe.
Fata
ifoto n'amashusho meza, sangiza abandi ubwiza bw’u Rwanda, ushobora kuba ari wowe Miliyoneri utahiwe.
Wanasura TECNO Mobile Rwanda ukareba
uko byari byifashe.
Tecno Rwanda na Tembera u Rwanda bateguye irushanwa rigamije kugaragaza ubwiza bw'u Rwanda
Ni uburyohe gusa gusa