Muri iki gihe isi ikomeje kwihuta mu rugendo rw’ikoranabuhanga, ibihugu birimo n’u Rwanda birasabwa gufata iya mbere mu kwifashisha ubwenge bw’ubukorano (AI) mu iterambere rya sinema. AI itanga amahirwe menshi yo koroshya no kunoza imigendekere y’ikorwa rya filime, kuva mu gutegura inkuru (scriptwriting), kugena imyambarire, gutunganya amashusho, kugeza ku buryo filime zerekanwa ku isoko mpuzamahanga.
Kwifashisha AI bishobora kugabanya cyane ibiciro
bisanzwe bikenerwa mu gukora filime, bigafasha abakora sinema bato kuzamura
impano zabo no kugera kure. U Rwanda, nk’igihugu kimaze kwiyubaka mu bijyanye
n’umuco n’ubuhanzi, rufite amahirwe akomeye yo gukoresha iri koranabuhanga mu
guteza imbere uruganda rwa sinema, no gusangiza amahanga inkuru zarwo binyuze muri filime.
AI yihariye bimwe mu
bikorwa byakorwaga n’abantu
Mu bihe bya kera, gukora
filime byasaba itsinda ry’abantu benshi, harimo abanditsi, abayobora
amashusho, abatunganya amajwi, n’abandi. Ubu hari porogaramu za AI zishobora
kwandika inkuru (scénario), zikanatunganya uburyo inkuru y’iyo filime igenda.
Ibi bituma igihe n’ingengo y'imari byakoreshwaga bigabanuka, kandi bigatanga umusaruro
mwiza mu buryo bwihuse.
AI ikoreshwa kandi mu
gukora amashusho avuguruye (visual effects), aho isura y’umukinnyi ishobora
guhindurwa cyangwa igasubirwamo uko yakabaye, ibizwi nka “deepfake”. Ibi
byatumye bishoboka ko n’abakinnyi bapfuye bashobora kongera kugaragara muri
filime, nk’uko byagaragaye muri 'Star Wars.'
Uko AI iri kuvugurura
uburyo filime zerekanwamo
Ibigo bitanga serivisi zo
kureba filime hifashishijwe ikoranabuhanga nka Netflix, Amazon Prime n’ibindi,
bikoresha AI mu kumenya ibyo umuntu akunda, bikamuhitiramo ibimubereye. Ubu
buryo bushingiye ku gusuzuma ibyo ureba filime akunda kwibandaho, bityo AI
ikamushyiriraho iby’ingenzi kandi bimushimisha.
Hari kandi filime nshya
zishobora guhindura inkuru bitewe n’uko uyireba afata imyanzuro. Ibi bizwi nka 'interactive films', aho umuntu agira uruhare mu
cyerekezo cy’inkuru, ku buryo abantu bareba filime imwe bashobora kubona
iherezo ritandukanye.
Inyungu n’impungenge
Abakora muri sinema batangiye
kubona AI nk’inkingi y’iterambere, kuko ibafasha guhanga ibihangano byiza mu
gihe gito kandi ku giciro gito. Ariko kandi, hari impungenge ko AI ishobora
gusimbura abantu mu kazi gakorerwa mu ruganda rwa filime.
Abanditsi, abatunganya
amajwi n’amashusho, ndetse n’abandi bafite impungenge ko ibikorwa byabo
bishobora kwiganwa n’imashini, ndetse hari n’abavuga ko AI ishobora kwiba
ibihangano by’abahanzi, ikabihindura itavuze aho yabikuye.
Ejo hazaza ha sinema
Nubwo impinduka zituruka
kuri AI zikomeje guteza impaka, hari icyizere ko igihe kizagera
ikoranabuhanga n’ibitekerezo by’abantu bikuzuzanya aho guhangana. Sinema iragana mu bihe bidasanzwe aho ubwenge bw’ubukorano buzaba bwujuje ubuhanzi, bityo abakunda filime nziza bakarushaho kwishimira ibyo bareba.
Ubwenge bw'Ubukorano (AI) buri guhindura uko filime zikorwa n'uko zerekanwa mu bihugu bikataje mu ikoranabuhanga