Kuwa Gatanu tariki ya 9 Gicurasi
2025, kuri Kigali Serena Hotel habereye gahunda yitwa “Genesis Dance Showcase”
igamije kuzamura iterambere ry’ababyinnyi bakizamuka ndetse ikanabahuza
n’abantu b’inararibonye babafasha kwagura no kubyaza umusaruro impano zabo.
Abanyempano bamurikaga
impano zabo ni abitabiriye gahunda ya ArtRwanda-Ubuhanzi, nyuma bagahugurwa
n’Itorero Mashirika ryagiye rifasha abanyempano batandukanye bavuyemo ibyamamare uyu munsi,
kugira ngo bafashwe gutyaza impano zabo zibashe kuva ku rwego rumwe zigere ku
rundi rwisumbuye.
Icyari kigamijwe ni
ukubafungura amaso ngo babashe gutekereza kure, babone ko kubyina bishobora no
gukorwa mu buryo bubyara inyungu, ndetse n’uko bakwitwara ngo impano zabo
zigire ahandi zigera kandi heza kurushaho.
Kimwe mu byo basobanuriwe
ni uko kubyina atari ukunyeganyeza ibice by’umubiri gusa, ahubwo ari ukubikora
mu buryo butanga ubutumwa ku buryo umureba abyina hari icyo ashobora gutahana
kirenze ibyishimo.
Iki gikorwa cyateguwe ku
bufatanye na ArtRwanda-Ubuhanzi, cyagaragayemo abanyempano baturutse mu cyiciro
cya gatatu cy’iyi gahunda. Intego yari ukugabanya icyuho kiri hagati
y’ababyinnyi bakizamuka n’uruganda rw’ubuhanzi bw’umwuga mu Rwanda, hagaragazwa
kubyina nk’uburyo bukomeye bwo gutanga ubutumwa no kugira uruhare mu mpinduka
nziza.
'Genesis' yatanze urubuga
ruhindura imitekerereze, aho ababyinnyi bafatanya n’abacuranzi ba muzika,
abahanzi b’abanyamideli bakizamuka n’abakora ibijyanye n’ubugeni bushingiye ku
ikoranabuhanga. Iri serukiramuco ryatangiye guha ababyinnyi amahirwe yo
kugerageza uburyo bushya bwo kugaragaza ubuhanzi bwabo ndetse no kwiyungura
ubunararibonye mu mwuga.
Hope Azeda, washinze
akaba anayobora Mashirika, yagize ati: “Genesis ni intangiriro
y’uburyo bushya bwo gutambutsa inkuru, aho imbyino, umuziki n’ubugeni bihuzwa
mu kugaragaza ishusho y’ubuzima, ubushake n’ubudahangarwa bw’urubyiruko rw’u
Rwanda mu rugendo rwo guhanga no kwihangira imirimo.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga
ko impamvu iki gikorwa bagihaye izina rya 'Genesis' kubera ko iyi ari intangiriro
y’ibintu bishya, aho bazajya bafasha urubyiruko gushyira mu ngiro ubumenyi basanganwe. Ati:
Urubyiruko rwerekanye
imbyino zitandukanye zibumbatiye inkuru zihariye ku buzima bwabo, harimo
n’iz’abagowe no kumvisha ababyeyi babo ko biyumvamo kandi bifuza gukora
ubuhanzi.
Hope abikomozaho yagize ati: “Nkanjye
njya gukora ubuhanzi, Papa yarambajije ngo ‘ese ibyo bizakugurira umugati?’ Ariko ubuhanzi ni ibiryo by’ubugingo.”
Yagaragaje ko ubuhanzi
ari cyo kintu cyonyine gishobora gutangirira hafi no kuvura urubyiruko ruri
guhura n’agahinda gakabije, aho bamwe bagera ku rwego rwo gushaka no kwiyambura ubuzima bitewe
n’uko ababyeyi batabumva ndetse n’igitutu cy’imbuga nkoranyambaga byose
bibereka ko ntacyo bamaze ku Isi.
Umutoza w’aba babyinnyi,
Joseph Ssali, yatangaje ko yanejejwe no kubona abanyempano bagaragaza umusaruro
w’ibyo bamaze igihe bategura, avuga ko icyamushimishije ari ukubona ko batari
biteguye gukurura ababarebaga gusa, ahubwo bari bashishikajwe no kugaragaza
ibibarimo.
Mashirika Performing Arts
and Media ni imwe muri sosiyete zimaze kugira izina rikomeye mu myidagaduro
binyuze mu bikorwa bitandukanye bijyanye n’ikinamico n’ubundi bugeni
bushamikiye ku nganda ndangamuco.
Ni ikigo cyashinzwe na
Hope Azeda, umugore umaze igihe kinini mu bikorwa by’imyidagaduro mu Rwanda
ndetse wize ibijyanye n’ubugeni mu mashuri akomeye nka Institute for the Arts
and Civic Dialogue no muri Brown University International Advanced Research
Institute.
Mashirika ni yo itegura
Ubumuntu Arts Festival, ihuriza hamwe abanyempano batandukanye ku Isi yose
bagatanga ubutumwa bwiganjemo ubw’amahoro n’urukundo muri rubanda.
Hari abantu batandukanye bafite amazina akomeye uyu munsi banyuze muri iri torero rimaze gushinga imizi mu Rwanda rikabafasha kugwiza impano, abandi bagahera ku musingi bagenda bamenya impano zibihishemo batari bazi. Muri abo harimo Anita Pendo, Umuhire Eliane, Malaika Uwamahoro, Arthur Nkusi, Andy Bumuntu n’abandi.
Frank Niyonkuru mu mibyinire idasanzwe ibumbatiye inkuru yise ‘Isura mpisha’
Eric Tuyishime yagaragaje igisobanuro cy’ubuzima n’uwo yifuza kuba we
Hirwa Christian yerekanye urugendo rutoroshye abanyempano banyuramo
Irabizi Samuel yagaragaje impano ye mu mbyino gakondo
Hope Azeda, Umuyobozi wa Mashirika