Iki gitaramo Heroes Day Silent Disco cyabereye hejuru ku nyubako ya Kigali Convention Center kikaba cyari cyahuriwemo n’ibihangange mu kuvangavanga imiziki biturutse mu Rwanda ndetse no mu Bugande harimo nka DJ Toxxyk,DJ Marnaud, DJ Diallo n’abandi. Ni igitaramo cyateguwe na Classic Events Lt isanzwe itegura ibitaramo bitandukanye, bakaba baragiteguye mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru w'intwari z'u Rwanda wizihizwa tariki 1 Gashyantare.
Kwinjira muri iki gitaramo, byari ibihumbi 10 ku muntu umwe (10,000Frw). Aba DJs bavangavangaga imiziki y'abahanzi batandukanye, abitabiriye igitaramo bo bari bambaye ecouteurs (ekuteri) ku buryo uwabaga atambaye ecouteurs atabashaga kumenya ibiri kubera aho. Uwambaye ecouteur iyo yumvaga umu DJ umwe ari gukina indirimbo zitamushimishije, yashoboraga guhindura agashyira ku wundi mu Dj.
MU MAFOTO REBA UKO BYARI BIMEZE



DJ Toxyk atangiza igitaramo












Icyo kurya cyari cyateguwe








DJ Diallo afatana ifoto n'abakunzi b'umuziki







Izi ni zo ecouteur babyinaga bambaye

DJ Marnaud na DJ Toxyk




AMAFOTO: Lewis IHORINDEBA-Inyarwanda.com
