Bhoomi Chauhan ni umwe mu bari baguze itike y’indege ya Air India Flight AI-17 yakoze impanuka kuri uyu wa kane ikaba yari itwaye Abahinde 169, Abongereza 53, Umunya-Canada 1 n'Abanya-Portugal 7.
Ubwo uyu mugore yarimo aza ku kibuga cy’indege, yahuye n’umurongo muremure w’imodoka ku muhanda wa Ahmedabad byatumye akererwaho iminota 10 yose ahagera indege nayo imaze gufata urugendo igiye. Iyi ndege yahagurutse 1.30pm ikaba yari itwaye abagenzi 242. Amakuru avuga ko harokotsemo umwe wenyine.
Nyuma y’iyi mpanuka, Bhoomi Chauhan yavuze ko yari amaze kubona ko atakigiye mu Bwongereza arimo ateganya gusubira aho avuye yumva ngo indege ikoze impanuka ubwoba buramwica ariko akemeza ko ari Imana ya Ganpati ji yamutabaye.
Yagize ati “Nari ndimo nitegura kuva ku kibuga cy’indege mpita menya amakuru y’impanuka. Nari ndimo ntitira mu maguru, mbura icyo mvuga. Twari guhaguruka 1.10pm. Byarambabaje kumbwirwa ko ntari bujyane n’abandi. Nari ngeze aho nsohokera ku kibuga cy’indege numva ngo indege ikoze impanuka. Imana Ganpati ji yarantabaye.”
Bhoomi Chauhan amaze imyaka 2 aba mu Bwongereza we n’umugabo we akaba yari yaje mu biruhuko gusura iwabo mu Buhinde.
Nyina wa Bhoomi Chauhan yavuze ko ashimira Imana yatumye umukobwa we atinda kugera ku kibuga cy'indege kuko yari agiye amusigiye n'umwana.
Vishwash Kumar Ramesh w’imyaka 40, ni we muntu wenyine warokotse muri iyi mpanuka y’indege. Abandi bose barimo abagenzi 239, abapilote babiri n’abakozi 10 bo mu ndege bapfiriye muri iyo mpanuka.
Bhoomi Chauhan ari mu byishimo byinshi nyuma yo gukererwa kugera ku kibuga cy'indege akangirwa kugenda
Indege ya Air India Flight AI-17 yakoze impanuka ikimara guhaguruka