Uganda: Umunyarwandakazi akurikiranyweho kunyereza asaga Miliyoni 25 Frw

Hanze - 27/10/2026 2:01 PM
Share:
Uganda: Umunyarwandakazi akurikiranyweho kunyereza asaga Miliyoni 25 Frw

Umunyarwandakazi Hawa Mbabazi, ufite imyaka 29, ari mu maboko y’ubutabera muri Uganda, aho akurikiranyweho ibyaha bitanu bifitanye isano no kwiba amafaranga angana na miliyoni 77,245 z’amashilingi ya Uganda, abarirwa mu mafaranga arenga miliyoni 25 Frw.

Mbabazi yagejejwe imbere y’Urukiko rwa Uganda, ahakana ibyaha aregwa. Urukiko rwategetse ko akomeza gufungwa by’agateganyo muri Gereza ya Luzira, mu gihe hagitegurwa ibindi bikorwa by’urubanza rwe.

Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri Uganda avuga ko Mbabazi yakoreraga ikigo cy’imari cya Uganda Central Cooperative Financial Services (UCCFS), ku ishami riherereye mu Muhanda wa Nkrumah i Kampala. Inshingano ze zari ugucunga amafaranga abanyamuryango babitsaga no kubishyura igihe bayakeneye.

Mu byo aregwa harimo kunyereza miliyoni 18 z’amashilingi yari aya John Ssenfuma, ibihumbi 980 yari aya Jonathan Turyamureeba, ibihumbi 700 yari aya Annet Natono n’ibihumbi 550 yari aya Sarah Atwine.

Aregwa kandi kunyereza miliyoni 57,015 z’amashilingi yari mu kigega cyo kwizigama cy’abanyamuryango ba UCCFS Community Cooperative Savings. Aya mafaranga ni yo atuma igiteranyo cy’amafaranga aregwa kwiba kigera kuri miliyoni 77,245 z’amashilingi ya Uganda.

Umuyobozi Mukuru wa UCCFS, Brian Twesigye, yabwiye urukiko ko Mbabazi yatangiye gukorera iki kigo muri Mata 2018. Yasobanuye ko mu nshingano ze harimo kwakira amafaranga abitswa n’abanyamuryango no kwishyura abaje kubikuza.

Yavuze ko ikigo cyari gifite uburyo bwo kugenzura buri munsi niba amafaranga ari mu isanduku ahura n’ayagaragajwe mu nyandiko z’ibikorwa byakozwe. Igenzura ry’imirimo ya Mbabazi ryari rishinzwe Shaina Nayebale, wari umuyobozi w’ishami yakoreragamo.

Ikibazo cy’amafaranga yaburiwe cyamenyekanye ku wa 28 Mata 2026, ubwo Mbabazi yahuraga na Jennifer Kyompire, umubitsi w’ikigo, ahagana saa yine n’iminota 26 za mu gitondo.

Nk’uko Twesigye yabisobanuriye urukiko, Mbabazi yemeye ko yagiye akura amafaranga kuri konti z’abanyamuryango atabiherewe uburenganzira, ndetse akakira amafaranga babitsaga ntayashyire kuri konti zabo.

Icyo gihe, amafaranga yari amaze kubarurwa ko yaburiwe yari miliyoni 46,345 z’amashilingi. Ubuyobozi bwamusabye gutanga ibisobanuro mu nyandiko, agaragaza abanyamuryango bireba n’amafaranga yari yakuwe kuri konti zabo.

Nyuma yo gusuzuma konti z’abanyamuryango bari kumwe na Mbabazi, ubuyobozi bwabonye ko hari amafaranga abura. Abajijwe icyo yayakoresheje, yavuze ko yari yarayakoresheje mu kuziba icyuho cy’amafaranga yari yarabuze mu bikorwa byo kwakira no kwishyura abakiliya.

Ubuyobozi bwa UCCFS bwahise bugeza ikibazo kuri Polisi kugira ngo hakorwe iperereza ku ibura ry’ayo mafaranga.

Mu iburanisha, Mbabazi yahakanye ibyaha byose aregwa, abinyujije ku mwunganizi we asaba guhabwa igihe cyo gutegura ubusabe bwo kurekurwa by’agateganyo.

Icyakora, kubera ko uhagarariye Ubushinjacyaha atitabiriye iburanisha, urukiko rwategetse ko akomeza gufungwa by’agateganyo kugeza ku wa 12 Ugushyingo 2026, igihe iburanisha rizasubukurirwa.

Kugeza ubu, ibyaha aregwa ntibirahamya ko yabikoze, kuko urubanza rwe rugikomeje.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...