Umuririmbyikazi Veronica Lugya [Vinka] waririmbye "Bailando", aherutse gutangaza ko hakenewe gutekerezwa ku buryo bwo guhagarika ibintu by’ihangana ridakenewe m’uruganda rwa muzika ya Uganda.
Avuga ko iryo hangana rigera aho rikanabyara ingaruka zikomeye aho bamwe mu baririmbyi bagirana amakimbirane atari ngombwa, ndetse rimwe na rimwe bikaba intandaro y’ihohoterwa muri muzika.
Vinka yagaragaje ko ikibazo gikomeye kireba uruganda rw’umuziki atari icy’uburenganzira bw’ibihangano gusa cyane cyane icyo gushishura, ahubwo ko harimo n’ibindi bibazo by’ingutu byubakiwe ku bidasanzwe by’amakimbirane hagati y’abahanzi.
Yagize ati: "Gushishura ntago ari cyo kibazo cyonyine uruganda rwa muzika ruhura na cyo. Birenze ibyo, hakenewe gukuraho amatiku atari ngombwa ndetse n’ihohotera muri aka kazi kuko rimwe na rimwe barwana; kandi bakanakomeretsanya bitari ngombwa "
Yashimye Eddy Kenzo ndetse n'Umuryango w'Abahanzi muri Uganda wa UNMF (Uganda National Musician’s Federation); ku bikorwa byabo byo kugerageza kugarura umushinga w’itegeko ku nteko ishinga amategeko, ndetse akavuga ko atiteze gutegereza kure niba iryo tegeko rizashyirwa mu bikorwa nk’uko biteganyijwe.
Vinka, umuhanzikazi wo muri Uganda waririmbye "Bailando" yibukije ko ikibazo cyo gushishura ibihangano muri Uganda atari cyo cyonyine kibugarije ahubwo hari n'ibibazo by'ihohotera bijya bihagaragara