Ni umuhango wabereye i
Kigali muri Hoteli Ubumwe ku mugoroba w’itariki 25 Mata 2025. Abagore baturutse
mu ntara zose z’Igihugu batoranyijwe kugeza ku cyiciro cya nyuma cy’iri
rushanwa rigamije kubateza imbere ni bo bitabiriye.
Hahembwe amatsida 12
yageze mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa cyari kirimo amatsinda menshi. Ayo
matsinda akora imishinga igabanyije mu byiciro bine ari byo ubuhinzi
n’ubworozi, ubukorikori, ikoranabuhanga ndetse n’icyiciro cyihariye
cyiyongeyemo umwaka ushize cy’abagore bibumbiye mu matsinda y’abafite ubumuga
ndetse n’ay’impunzi.
Iri rushanwa kandi
rikorwa ku bufatanye na Mininisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango
ndetse n’Umuryango Nyarwanda w’Ivugabutumwa (AEE) ushamikiye ku Itorero
ry’Abangilikani.
Muri buri cyiciro
hahembwe amatsinda atatu ya mbere aho ayabaye aya gatatu yahembwaga miliyoni 1
Frw, aya kabiri agahabwa miliyoni 1,5 Frw, naho aya mbere yahawe miliyoni 2
Frw.
Itsinda ryahize andi yose ku bwo gukora umushinga ufite icyerekezo kirambye ni Ishyirahamwe Twisungane rikora ibijyanye n’ubukorikori. Ryahawe igihembo cy’umwaka cya miliyoni 3 Frw.
Yagize ati: "Birandenze, niyo mpamvu mubonye nshimye Imana. Ntabwo nari nziko nshobora guhagarara imbere y'abakomeye [...] kuko Leta y'u Rwanda imara guca guhahira mu masashi mu gatekerezo k'abadamu tukavuga ngo reka tudode umufuka abe ari wo abantu bazajya bahahiramo kuko utava kandi utangiza ikirere. Ntabwo nari nziko nzagera ahantu nk'aha ngaha mpagejejwe n'umufuka."
Nyiranzeyimana yashimiye Leta y'u Rwanda, MTN ndetse na AEE n'abandi bamubaye hafi bakabasura kenshi mu rugendo rwamugejeje ku ntsinzi. Yavuze ko mu itsinda rye, harimo abagore batabana n'abagabo kandi bafite abana barera, abapfakazi bibana, ndetse n'abandi bubatse.
Ati: "Ndashimira Imana nonaha ko twakoreshaga imashini za nyonganyonga n'amaguru, ariko nkaba ngiye kubona imashini nzajya nkandagiraho igakora imifuka myinshi kandi mu gihe gito, nkagera ku bakiliya banjye nkahaza isoko ryanjye kuko sinabashaga kurihaza. Iyo ufashije umugore uba ufashije umuryango, mwarakoze cyane ndabashimiye."
Uyu mugore n’abandi
benshi bahembwe bahuje ibyivumviro byo kurushaho guteza imbere ibyo bakora
bifashishije amafaranga batsindiye.
Uretse amafaranga kandi
hatanzwe n’ibindi bihembo ku ruhande birimo ibitenge ndetse n’impamyabushobozi
ku baje mu myanya ya mbere.
Ibihembo by’amafaranga
ntibyatanzwe mu ntoki ahubwo azashyirwa mu mishinga ababitsindiye bakora mu
rwego rwo kuyagura kurushaho ngo ikomeze kubateza imbere ndetse nyuma MTN
Rwanda ikaba ikomeza no gukurikirana imikorere yabo.
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Ali Monzer yavuze ko amaze kubona ko imbaraga z'u Rwanda ari abaturage barwo. Yashimiye buri wese wagize uruhare muri iyi gahunda ya 'MTN Connect Women in Business,' atangaza ko kuva yatangira mu 2019, imaze gufasha abagore barenga 10,000.
Umuyobozi ushinzwe Imikoranire n’izindi Nzego muri MTN Rwanda, Alain Numa, yavuze ko gahunda ya MTN Connect Women in Business bayitangiye mu rwego rwo kwegera abagore bakora imishinga iciriritse ariko ifite icyerekezo kirambye kugira ngo na bo bazamuke mu iterambere.
Alain Numa yatagaje ko uyu mushinga uhagaze amafaranga menshi, ariko impinduka umaze kuzana irusha kure agaciro ayo mafaranga amaze kuwugendaho. Ati: "Ushobora gutanga miliyoni 10 Frw, ariko impinduka ugasanga izamuye umuntu ku rwego rwa miliyari. Icyiciro cya gatandatu, ibihembo byonyine biragenda bikagera muri miliyoni 25 Frw, hakaba n'ayandi rero y'ibikorwa bitandukanye."
Yasabye abagore batari bajya mu matsinda guhagurukira kwisunga abandi kuko amatsinda azamura umugore akamuhindurira amateka. Yaboneyeho no gusaba ibigo byigenga gutanga umusanzu wabyo mu gufasha abagore n'abatishoboye guhindura ubuzima.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore (NWC), Umubyeyi Marie Mediatrice, yibukije abagore ko ibi bishimira uyu munsi babikesha ubuyobozi bwiza bw'igihugu burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame waharaniye guteza imbere abagore na politiki y'uburinganire bw'abagore n'abagabo, igamije kubaka ubushobozi bw'abagore na bo bakagira amahirwe angana n'ay'abandi.
Yaboneyeho kubwira abahembwe ati: "Ababonye ibihembo ntabwo muri bubone ibihembo ngo mujye kwihemba, mwitereke ku meza, ahubwo igihembo ni icyo muzajya mureba mu myaka itanu iri imbere mukavuga ngo 'MTN yaduhaye iki, dore icyo cyatugejejeho'. [...] Iyo uhaye umugore, aba atekereza umuryango, iyo avuye ku muryango we mutoya, aba atekereza aho yashatse n'aho avuka hanyuma bikagera no ku nshuti no ku bandi. Uko rero bigenda bikwira, ni ko bihindura n'imibereho y'abandi."
Iyi gahunda ya ‘Connect
women in Business’ yatangiye mu 2019, ikaba yibanda ku bagore bakora ubuhinzi
n’ubworozi, abakora ikoranabuhanga, ubukorikori n’ubugeni. Uyu mwaka hanarebwe
ku bafite ubumuga.
Aya matsinda atoranywa hakurikijwe ibikorwa byabo, harebwa abiteje imbere kurusha abandi. Uretse amafaranga kandi, amatsinda yose ahabwa amahugurwa ku bijyanye no kwagura ubucuruzi.
MTN yatanze ibihembo ku matsinda y'abagore yahize abandi mu kugira imishinga ifite icyerekezo kirambye
Ni ibihembo byatanzwe ku nshuro ya gatandatu
Bigamije kwereka umugore ko ari uw'agaciro
Abagore basobanuye iterambere ry'imishinga yabo
Bamuritse umusaruro uva mu mishinga bakora
No mu bworozi ntibasigaye inyuma
Igihembo cy'umwaka cyashyikirijwe Nyiranzeyimana Dancilla wahise afatwa n'amarangamutima
Nyiranzeyimana yavuze ko we n'itsinda rye bagiye guhita bagura imashini ikora imifuka myinshi mu gihe gito
Umuyobozi wa MTN Rwanda, Ali Monzer yavuze ko azakomeza gushyigira iyi gahunda ya 'MTN Connect Women in Business'
Yishimiye umusaruro mwiza imaze gutanga kuva yatangira mu 2019
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore, Umubyeyi Marie Mediatrice yasabye abahembwe kubyaza umusaruro ibihembo bahaye babikoresha icyo babiherewe
Yakanguriye ibindi bigo gutera ikirenge mu cya MTN Rwanda
Abahembwe bose batashye bizihiwe
Ni igikorwa cyitabiriwe n'abayobozi b'ibigo bitandukanye