Gufunga imisuzi cyane, bishobora kugutera ibibazo bitandukanye nko kubyimba mu nda, no kubabara mu gifu. Byongeye kandi, umusuzi wawe ushobora kwerekana byinshi bibera mu mubiri wawe. Hafi 90% by’umusuzi uba ugizwe n’imyuka 5 ariyo azote, oxygen, hydrogen, gaz carbonique ndetse na methane.
Dore ubwoko butandatu bw’imisuzi n’icyo bishobora kukubwira ku buzima bwawe nk’uko tubikesha ikinyamakuru Times of India
1. Umusuzi udafite impumuro: Imisuzi myinshi nta mpumuro igira, usanga itanuka na gato, kandi yerekana ko umubiri wawe ukora neza. Umusuzi udafite impumuro werekana gusa ko umwuka mwinshi wipakiye mu mubiri wawe ukaba ushaka gusohoka. 99% by’imisuzi bigizwe n’imyuka itagira impumuro, mu gihe 1 ku ijana usigaye ari igira impumuro mbi.

2. Umusizi unuka cyane: Niba umusuzi wawe utangiye kunuka cyane, nk’amagi aboze, cyangwa ikindi cyintu cyaboze, bigaragaza ko hari ikibazo mu mubiri wawe. Bishobora biterwa n’ibiryo runaka wariye cyane cyane ibifite fibre nyinshi, cyangwa bifite sulfure nyinshi.
Bishobora guterwa n’imiti imwe n’imwe uri gufata cyangwa
bigaterwa n’ibindi bibazo bishobora kubaho mu igogora. Hari ibindi bintu abantu
bakunze gufata nk’ibisanzwe nyamara bishobora gutera imisuzi inuka, nko kurwara
impatwe.

3. Gusura buri kanya (gusuragura): Gusura ni ibintu bisanzwe, nyamara n’ubwo abantu bamwe basura gake cyane ku munsi, hari abandi basuragura buri kanya. Ubundi, gusura biba ibisanzwe mu gihe ubikora inshuro 5 kugeza kuri 15 ku munsi. Ariko, gusura buri kanya bishobora kwerekana ikindi kibazo.
Akenshi gusuragura biterwa n’ibinyobwa bya karubone. Ibinyobwa nka Soda, cola, inzoga, byeri n’ibindi bishobora kuba nyirabayazana wo gusuragura. Ibi bitera umwuka mwinshi mu gifu bigatuma umuntu asura cyane kuruta ibisanzwe. Gusuragura kandi bishobora no guterwa no kurya ibiryo bigora mu igogora.
4. Gusuragura no kurwara impatwe: Gusuragura na none bishobora guterwa n’impatwe, usanga aho gukora ibikomeye bikugora cyangwa ukabikora gake cyane. Iyo umuntu arwaye impatwe, imyanda yagombaga gutambuka, iguma mu mubiri bigatuma hakorwa imyuka myinshi. Ibi biganisha ku gusuragura. Abahanga basaba kurya indyo ikungahaye kuri fibre, kunywa amazi menshi no gukora imyitozo ngororamubiri mu rwego rwo kunoza igogora.

5. Gusuragura, kubabara no kubyimba mu nda, hamwe no guhitwa: Niba uribwa mu nda, ugatumba cyangwa ugahura n’ikibazo cyo guhitwa biherekejwe no gusuragura, bishobora kugaragaza ko hari ikibazo mu mirire yawe.
Gutumba mu bisanzwe ni kimwe mu bimenyetso bisanzwe by’uko wariye ibiryo bidahuza n’igifu cyawe, aho bamwe bavuga ngo inzoka yawe yabyanze, cyangwa allergie. Ibi bishobora gutera gazi nyinshi mu nzira ya gastrointestinal, biganisha ku guhitwa, kuribwa munda no gusuragura.
6. Gusura mu gihe cy’imihango: Mu gihe cyimihango, imisemburo ishobora guhinduka cyane, bigatera ibibazo bitandukanye mu gifu. Imisemburo myinshi ya estrogene mu mubiri ishobora gutuma imyuka yiyongera mu gifu, nsetse bikanatera kuribwa mu nda.
Ibi bishobora gureta ikorwa ry’imisemburo yitwa prostaglandine, ifasha mu gutuma amaraso y’imihango asohoka. Ariko iyo prostaglandine ibaye nyinshi, ishobora gutuma habaho gusura ku buryo budasanzwe.
Gusura ni ibisanzwe mu buzima bwa muntu, nyamara mu
gihe ubonye ibimenyetso bidasanzwe ni ngombwa kugana kwa muganga maze ugahabwa
ubufasha.