Amasezerano ya Trent Alexander Alnord muri Liverpool azarangirana n’umwaka w’imikino 2024/2025, aho byitezwe ko bizashyira akadomo ku myaka 21 amaze muri iyi kipe, kuko yayigezemo mu 2004 akiri akana gato.
Mu gihe aya amasezerano ye ari kugana ku musozo, bisa n’aho i Madrid bamaze kwizera ko mu gihe uyu musore azaba asoje amasezerano nta handi azerekeza usibye muri Real Madrid agasangayo mushuti we Jude Bellingham n’abandi bakinnyi bakomeye iyi kipe ifite.
Gusa inkuru nyinshi zatangiye kuvuga ko nubwo bisa n’ibyemejwe ko Trent azajya muri Real Madrid, ashobora guhindura ibitekerezo akemera kongera amasezerano muri Liverpool nyuma ya Mohammed Salah na Virgil Van Dijk baherutse kuyongera.
Clinton Morrison we yagendeye ku buryo Trent yishimiye igitego aherutse gutsinda mu mukino baherutse gutsindamo Leicester, aho yagize ati:”Sintekereza ko ubaye uri gusohoka mu ikipe wakwishimira igitego kuriya.”
Morrison avuga ko Liverpool ari ikipe ivuze byinshi kuri Trent dore ko yayigezemo ari umwana muto cyane, bityo ko atakwishimira igitego kuriya azi ko agiye kugenda ndetse nta n’amafaranga na make ayisigiye kuko azagendera ubuntu.
Gusa andi makuru akomeza avuga ko nyuma y’uko Salah na Van Dijk basinye Trent yaba yarabonye ko abayobozi b’ikipe bafite gahunda yo gukomeza kubaka ikipe ikomeye, bityo nawe akaba ashobora kwemera kongera amasezerano.
Trent ashobora gutungurana akaguma muri Liverpool