Ni igikorwa cyitabiriwe
n'abayobozi mu nzego zitandukanye barimo na Minisitiri w’Uburinganire
n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Rubingisa Prudence n'abandi.
Minisitiri w’Uburinganire
n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yavuze ko ubwicanyi bwakorewe
abagore n'abana bwerekana ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe. Ati "Abagore
barasambanyijwe ku ngufu ariko abana b'ibisekeramwanzi bishwe bateze amaboko,
batazi ibiri kuba."
Yongeyeho ko uburyo hari abagore bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi n'abiyiciye abana byerekana uko umugambi wayo wacuzwe by'igihe kirekire. Ati "Biradusaba rero gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ikigaragara mu gihugu cyacu ndetse ikaba ikomeje no gukwirakwizwa mu gihugu cya Congo.''
Urwibutso rwa Jenoside
rwa Sovu ruruhukiyemo imibiri y'abagore n'abana 624 bishwe muri Jenoside
yakorewe Abatutsi, ruri mu nzibutso zizasigara nizimara guhuzwa.
Mu Karere ka Rwamagana hari inzibutso 11, nizimara guhuzwa zizasigara ari esheshatu hagendewe ku mateka y'aho ziri.
Mu Karere ka Rwamagana bibutse ku nshuro ya 31 abana n'abagore bishwe urw'agashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Abibukwa ni abana n'abagore 624 baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Sovu
Bashyize indabo ahashyinguye imibiri y'izo nzirakarengane
Havugiwe n'isengesho