Ubwicanyi bwakorewe abagore n'abana bwerekana ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe

Amakuru ku Rwanda - 21/04/2025 8:29 AM
Share:

Umwanditsi:

Ubwicanyi bwakorewe abagore n'abana bwerekana ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe

Abaturage bo mu Karere ka Rwamagana bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by'umwihariko abagore n'abana bashyinguye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Sovu mu Murenge wa Kigabiro.

Ni igikorwa cyitabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye barimo na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Rubingisa Prudence n'abandi.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yavuze ko ubwicanyi bwakorewe abagore n'abana bwerekana ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe. Ati "Abagore barasambanyijwe ku ngufu ariko abana b'ibisekeramwanzi bishwe bateze amaboko, batazi ibiri kuba."

Yongeyeho ko uburyo hari abagore bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi n'abiyiciye abana byerekana uko umugambi wayo wacuzwe by'igihe kirekire. Ati "Biradusaba rero gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ikigaragara mu gihugu cyacu ndetse ikaba ikomeje no gukwirakwizwa mu gihugu cya Congo.''

Minisitiri Uwimana kandi, yavuze ko kwibuka abagore n'abana bifasha mu gutanga ubutumwa bwihariye ku bakiri bato no kubatoza kugira indangagaciro na kirazira z'umuco Nyarwanda. Yaboneyeho kwibutsa ababyeyi n'abarezi kuzirikana ko ibyo babamo, ibyo bavuga ndetse n'ibyo bakora ari byo baraga abana babo, abasaba kwirinda inyigisho zitandukanya Abanyarwanda, n'ingengabitekerezo ya Jenoside.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Sovu ruruhukiyemo imibiri y'abagore n'abana 624 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ruri mu nzibutso zizasigara nizimara guhuzwa.

Mu Karere ka Rwamagana hari inzibutso 11, nizimara guhuzwa zizasigara ari esheshatu hagendewe ku mateka y'aho ziri.

Mu Karere ka Rwamagana bibutse ku nshuro ya 31 abana n'abagore bishwe urw'agashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi


Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolee yavuze ko ubwicanyi bwakorewe abana n'abagore bwerekana ubukana Jenoside yakoranywe

Abibukwa ni abana n'abagore 624 baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Sovu

Bashyize indabo ahashyinguye imibiri y'izo nzirakarengane

Havugiwe n'isengesho


Umwanditsi:

Yanditswe 21/04/2025 8:29 AM

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...