Uyu
muryango yawufunguye ku mugaragaro ku wa 27 Nyakanga 2025 i South Bend muri
Leta ya Indiana, USA. Ni inzozi Uwineza yari amaranye imyaka, kuva akiri umwana
muto utagira kivurira.
Yarokokeye
ku Mubuga mu Karongi, aho Jenoside yasize ari imfubyi afite imyaka ine. Avuga
ko ubuzima yanyuzemo bwo kwimurwa mu miryango itanu itandukanye, rimwe na rimwe
mu buzima butoroshye, bwamuhaye ishusho y’ubuzima bw’imfubyi n’abo babayeho
batagira urukundo n’inkunga.
Uwineza
yabwiye InyaRwanda ati: “Naragize nti sinifuza kuzabona undi mwana abana nk’uko
nabayeho. Ni yo mpamvu navuze ko nikura nzagira icyo nkora ku mfubyi.”
Amor
Foundation yatangiye gukora muri Gashyantare 2025 muri Amerika, ariko kuri ubu
inakorera mu Rwanda mu Karere ka Gasabo aho ifasha abana 30 barimo n’abahujwe
n’imiryango yabo.
Uyu
muryango uharanira gufasha abana kubona icyizere cy’ejo hazaza binyuze mu
bikorwa bitandukanye nko kwigishwa kubyina, imikino njyarugamba (Karate), no
kuvuga imivugo mu rwego rwo kubafasha kugaragaza no guteza imbere impano zabo.
Uwineza
avuga ko yagize igitekerezo cyo gutangiza Amor Foundation ubwo yigaga muri
Kaminuza ya Kigali, ubwo yakoraga ibiganiro n’abakobwa b’imfubyi bagenzi be,
baganira ku bibazo bahura na byo no gushaka uko bakwiyubaka badateze amaboko.
Yagize
ati: “Icyo gihe sinari mfite amafaranga, ariko nabonye ubushake. Nari nzi ko
mfite uburambe, ububabare n’urukundo. Ibyo bitatu byamfashije kubona intego yo
gufasha abandi.”
Uwineza
afite icyifuzo cyo kugeza uyu muryango ku rwego mpuzamahanga, afashijwe n’uko
yawushingiye ku ntego ifatika n’umutima wuje urukundo.
Yongeyeho
ko kuva muri Nzeri 2025, uyu muryango uzatangira gukorana na Leta y’u Rwanda mu
rwego rwo gufasha imiryango itishoboye no gushaka uko abana bo ku muhanda
bashyirwa mu miryango cyangwa bagafashwa kwiyubaka.
Perezida
wa Diaspora Nyarwanda muri Amerika, Léonard Kwitonda, yashimye ibikorwa bya
Uwineza ati: “Turashima umuhate wa Amor Foundation mu kubaka Igihugu cyacu no
guhindura ubuzima bw’abana.”
Uwineza
Florence yemeza ko urukundo ari ryo shingiro rya byose. Yagize ati: “Impamvu
nise Umuryango wanjye Amor Foundation ni uko nshaka ko urukundo rwimakazwa. Iyo
urukundo ruhari, isi irushaho kuba nziza.”
Mu
butumwa bwe ku rubyiruko, Uwineza yasabye abato kutishora mu ngeso mbi no
kutagwa mu gahinda, ahubwo bakagira icyizere cyo kwiyubaka. Avuga ati “Ntibagomba
kwiyandarika, kwiyahura cyangwa kwishora mu biyobyabwenge. Ejo habo
harashoboka.”
Uwineza
Florence ubwo yafunguraga ku mugaragaro Amor Foundation Inc muri Leta ya Indiana muri Amerika
Uwineza
Florence yatanze ikiganiro kibanze ku buzima busharira yanyuzemo mbere y’uko
atangira guhindurira abandi ubuzima
Ibikorwa
bya Amor Foundation bigamije kugarurira icyizere abana baciye mu buzima bugoye,
binyuze mu mikino, imivugo n’imbyino
Uwineza
Florence atanga ikiganiro ku kamaro ko gutanga urukundo ku bana b’imfubyi mu
birori byo gutangiza Amor Foundation
Uwineza
Florence yashimye Uwamahoro Xaverine wamureze nyuma ya Jenoside yakorewe
Abatutsi mu 1994 [Ubanza iburyo]; ubanza ibumoso ni Perezida w’uyu muryango
yashinze, Macollester
Léonard
Kwitonda, Perezida wa Diaspora Nyarwanda muri Amerika, avuga ko ibikorwa bya
Uwineza Florence ari ibyo gushyigikirwa
Abitabiriye
ibirori byo gufungura Amor Foundation barimo abayobozi bo muri Amerika
n’Abihaye Imana bo muri Sisters of the Holy Cross; uwa kabiri uvuye iburyo ni
Rutsobe, washinze One Nation Radio