Ubu abarwayi barenga
2,500 bamaze kubona ubuvuzi bufite ireme binyuze mu bufatanye Dr. Janvier
Murayire afitanye n’umushinga ‘Accord
for a Healthier World’ wa sosiyete y’imiti ya Pfizer, ndetse hanatangijwe
amahugurwa afasha kongera umubare w’abaganga b’inzobere hirya no hino mu
gihugu. Ibi byose ni intambwe ikomeye mu kubaka ejo hazaza h’ubuvuzi bugezweho
mu Rwanda.
Indwara za rhematologie
ni indwara zibasira cyane ingingo, imikaya n’inyama nto zo mu mubiri, rimwe na
rimwe zikanangiza inyama z’imbere nk’umutima, ubwonko n’ibihaha. Izi ndwara
ziterwa n’uko ubudahangarwa bw’umubiri bwivumbura ku turemangingo twawo
ubusanzwe tugomba kurinda, bigatera kubyimba kw’ingingo, ububabare bukabije, no
kunanirwa kwinyeganyeza. Zimwe mu zizwi cyane harimo Rheumatoid Arthritis, Lupus,
Gout, Osteoarthritis n’izindi, aho umurwayi ashobora kumara igihe
kirekire arwaye cyangwa se akaba yatakaza ubushobozi bwo kongera kugira icyo
yikorera kubera ubumuga zishobora kumuteza.
Dr. Murayire, ukuriye
ishami ry’a ‘Internal Medicine’ ku bitaro bya King Faisal Hospital Rwanda,
yahaye amahugurwa abarenga abaganga 10 b’inzobere mu buvuzi, ubu bashinzwe
serivisi za rhematologie mu bitaro binyuranye by’igihugu, birimo CHUK, CHUB,
Rwanda Military Hospital, Kibungo, Kibuye, Ruhengeri, Bushenge, Rwamagana na
Ruhango. Abo baganga bamaze kwakira abarwayi barenga 2,500, babasha kubona
ubuvuzi butigeze bubageraho mbere.
Ubu bufatanye bwanagize
uruhare mu kongera ubumenyi ku baganga, abaforomo n’abandi bakozi b’ishami
ry’ubuzima mu bitaro byo ku rwego rw’igihugu n’intara. Dr. Janvier avuga ko
nubwo indwara za rhematologie zitica vuba, zibabaza cyane abarwayi kandi zikabasiga
mu bwigunge. Yagize ati: “Ni indwara
igukuramo mu muryango, ikagushyira ahantu hatandukanye, ariko iyo wakize
ukagaruka mu muryango, biguha ibyishimo byinshi.”
Kuri ubu, Dr. Janvier
afite icyizere cy’uko mu gihe kiri imbere, buri bitaro by’Akarere bizaba bifite
umuganga w’inzobere mu ndwara za rhematologie.
Pfizer binyuze muri
Accord, iri gufasha ibihugu biri mu nzira y’amajyambere kubona imiti n’inkingo
ku giciro kitagamije inyungu. Ariko kugira ngo iyo miti igere ku bayikeneye,
bisaba gukemura ibibazo by’inzego z’ubuzima harimo n’ubuke bw’abakozi. Ibyo
nibyo byatumye uyu mushinga ushyira imbere uburezi n’amahugurwa mu rwego
rw’ubuvuzi, ushyira hamwe n’abantu nka Dr. Janvier.
Yvonne K., umurwayi wa Rheumatoid arthritis, avuga ko
yasanze abantu benshi baburaga ibisubizo kubera kubura inzobere n’ibijyanye
n’ubujyanama. Ati: “Nabonaga abantu
benshi batakaye, batagira aho berekeza, kuko nta bumenyi, nta na serivisi
zihari.”
Undi murwayi witwa
Janvier N. yahuye n’abaganga barenga 16 kugira ngo amenye ikibazo afite. Yagize
ati: “Hari ikibazo gikomeye kuko iyi
ndwara ntiyitabwaho, nta n’ubwishingizi buyifata. Umurwayi agomba kwishyura
buri kintu cyose. Iyo udafite ubushobozi, nta muti ubona, nta buvuzi ukomeza
guhabwa.”
Ibi byose byerekana
akamaro k’ubufatanye nk’ubu bugamije guteza imbere ubuvuzi bufasha abaturage
b’u Rwanda kubona serivisi zita ku buzima bwabo mu buryo burambye kandi bufite
ireme.
Kubera uburemere bw’izi
ndwara za Rhematologie n’ingaruka zigira ku buzima bw’abazirwaye, biba ngombwa
ko zivurirwa ku gihe kandi n’abaganga bazisobanukiwe (abitwa ba
rheumatologists) bakaba benshi. Ariko mu bihugu bimwe na bimwe aho babarirwa ku
ntoki, abarwayi benshi babura ubuvuzi bukwiye, abandi bakivuriza ku baganga
batabyigiye byimbitse.
Ibi bituma hari benshi
bagendana ububabare bw’igihe kirekire, abandi bakabura ibisubizo nyabyo
by’indwara zabo. Gukangurira abantu kumenya ibimenyetso by’izi ndwara no
kongera abahanga mu kuzivura ngo ni imwe mu nzira igana ku muti urambye.
Dr, Murayire Janvier niwe muganga umwe rukumbi w'inzobere u Rwanda rwari rufite uzobereye mu kuvura indwara za Rhematoloie