Ubusobanuro n'imiterere by'abitwa ba "Gerardine"

Utuntu nutundi - 18/12/2020 6:40 PM
Share:

Umwanditsi:

Ubusobanuro n'imiterere by'abitwa ba "Gerardine"

Izina Gérardine riva ku izina Gérard, iri ni izina rikomoka ku ijambo ry'ikidage “ger " bisobanura “ubutwari ".

Ubusanzwe Gerardine agira umutima mwiza, agira ubucuti burambye, kwigunga ni ikintu utamusangana n’iyo yaba ari wenyine agerageza kwereka umutima we ko atari wenyine, Gerardine akunda guseka cyane ari nabyo bituma yumva abo bari kumwe bahora bishimye.

Gérardine ni umuntu wunvikana cyane, mu miterere ye agira imyumvire ihindagurika, azi gutega amatwi abandi, akunda ubuzima bwite kandi akabugira ibanga. Gérardine arashobora kwerekana ubushake n’ubutwari mu byo akora, uyu afite ubushobozi  bwo gutwara imishinga myinshi kandi akayirangiriza rimwe.

Gutsinda kwa Gerardine no gutsindwa bisa n’aho bingana ntabwo ajya aheranwa n’agahinda mu gihe abonye ibitagenda neza afite ukuntu ahumuriza umutima we ugahumurika agakomeza ubuzima nk’aho nta cyabaye.

Gerardine azi kwitegereza, Gutega amatwi abandi, ni umunyabwenge kandi wiyoroshya, kugeza aho agaragara nk’ udafite ubwenge. Gerardine akunda kwitabwaho cyane, iyo agize amahirwe akabona umuntu umwitaho biragoye ko amureka akagenda.

Nubwo Gerardine agira umutima mwiza iyo ababaye cyane agira umujinya w’umuranduranzuzi ku buryo ushobora kumutera gukora icyo atatekereje.

Src: Le prenom.com 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...