Ubushuti bwamara imyaka 7 bushobora kumara ubuzima bwa muntu bwose - Ubushakashatsi

Urukundo - 31/03/2025 12:01 PM
Share:
Ubushuti bwamara imyaka 7 bushobora kumara ubuzima bwa muntu bwose - Ubushakashatsi

Ubushuti ni kimwe mu bintu bifite agaciro gakomeye mu buzima bw’umuntu kuko bufasha mu kugira ubuzima bwiza haba ku mubiri no mu mitekerereze.

Nubwo inshuti nyinshi zisimburana bitewe n'aho umuntu ageze mu buzima, ubushakashatsi bwagaragaje ko inshuti zimaze igihe kirenze imyaka irindwi zishobora kuguma zihamye kugeza ku iherezo ry’ubuzima.

Ubushakashatsi bwakozwe na Gerald Mollenhorst wo muri Utrecht University bwagaragaje ko abantu benshi batakaza 50% by’inshuti zabo mu gihe cy’imyaka irindwi. Ibi biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo impinduka mu kazi, kwimuka, ndetse n’iterambere ry’umuntu. Nyamara, inshuti zisigaye nyuma y’icyo gihe ziba zifite amahirwe menshi yo gukomeza kubaho ubuzima bwose.

Nk’uko ikinyamakuru ScienceDaily kibivuga, ubushuti bwamaze igihe kirekire bugira ingaruka nziza ku buzima bw’abantu, cyane cyane mu rwego rw’imitekerereze no kugabanya ibyago byo kugira stress. Abafite inshuti za hafi igihe kirekire bagira ibyishimo byinshi, kuko baba bafite abantu babagirira icyizere kandi babitaho mu bihe bikomeye.

Ubundi bushakashatsi bwagaragaje ko kugira inshuti nziza kandi zihoraho bigira uruhare mu kugira ubuzima bwiza, kuko bifasha mu kugabanya ibibazo by’agahinda gakabije no kugumana ibitekerezo byiza. Ubushuti ni umusingi w’ubuzima bw’umuntu, kandi kubwubaka bisaba guharanira gukomeza amahirwe yo gukorana n’abantu beza, kubizera no kubaha umwanya.

Muri make, nubwo inshuti nyinshi zishobora kugenda zisimburwa mu buzima, izo tumaranye igihe kinini ziba ari iz’agaciro gakomeye. Ni ngombwa kuzubaha, kuzitaho no gukomeza kuzihesha agaciro kuko zigira uruhare rukomeye mu buzima bwacu bwiza no mu munezero wacu.


Yanditswe 31/03/2025 12:01 PM

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...