Ubwenge
buhangano (AI) ni kimwe mu bintu bitanga ibisubizo byiza kandi mu gihe gito
ndetse bikoroshya n’uburyo bwo kubaza aho ushobora kwifashisha ifoto cyangwa se
ukaba wakwandika ikibazo.
Ibi
bituma isubiza buri wese hatitawe ko ari mu kizamini ashaka gukopera cyangwa se
ari gushaka kubaza ikibazo gusa ngo amenye. Izi application za AI zitanga igisubizo
ntacyo zitayeho.
Mu
gihe abanyeshuri bagiye gukora ibizamini kandi hakaba hari ubwoba bw’uko
bashobora gukopera bifashishije izi AI, Ubushinwa bwafashe umwanzuro wo guhagarika
izi AI ngo abanyeshuri bakora ibizamini basubize ibiri mu mitwe yabo.
Ku
ikubitiro, Ai za Alibaba’s Qwen na ByteDance’s Doubao zahise zikuraho uburyo
bwo gusubiza umuntu bigendeye ku ifoto mu rwego rwo kwirinda ko abari mu
bizamini bajya bahita bafata ifoto bakayibaza hanyuma ikabaha igisubizo ikaba
inabafashije gukopera.
AI
za Tencent’s Yuanbao na
Moonshot’s Kimi zo zahagaritse ubu buryo bwo gusesengura ifoto no
gusubiza ikibazo kiri muri iyo foto mu masaha yose y’ikizamini ariko nyuma y’amasaha
y’ikizamini ubu buryo bukaba bushobora kongera kugaruka.
Ibi bizamini biri gukorwa n’abarenga miliyoni 13.3 akaba aribyo bizagena abazajya muri kaminuza mpuzamahanga, abazakomeza muri kaminuza zo u gihugu ndetse n’abazayoboka uturimo tw’amaboko.
Ubushinwa bwabaye buhagaritse by'igihe gito progaramu za AI kugira ngo badakopera