Mu myaka makumyabiri ishize, u
Bushinwa bwabaye kimwe mu bihugu bikomeye mu gushora imari nyinshi mu bijyanye
no guhanga ibikoresho bya gisirikare bihanitse, bikoresha ikoranabuhanga
rigezweho.
Ibi byatangiye kuba impamo ku rwego
mpuzamahanga, aho havugwa miliyari z’amadolari zashowe mu gukora misile zihuta
cyane, intwaro za gisirikare zishingiye kuri porogaramu za mudasobwa,
ikoranabuhanga ryo mu isanzure ndetse n’ubutasi bwo kuri murandasi.
Uko umwuka w’intambara ukomeje
kuzamuka hagati ya Pakistan na India, bamwe mu basesenguzi bavuga ko uyu mwuka
mubi ushobora guha u Bushinwa uburyo bwo gupima no kugerageza bwa mbere ibyo
bukomeje gushoramo imari mu bijyanye n’igisirikare.
Ingabo z’u Bushinwa, zizwi nka
People’s Liberation Army (PLA), zamaze imyaka myinshi zikorerwa ivugurura
rikomeye. Ku buyobozi bwa Perezida Xi Jinping, igisirikare cyashyizwe ku isonga
nk’umusingi w’iterambere n’icyubahiro cy’igihugu.
Imibare itangwa n’Ikigo SIPRI
(Stockholm International Peace Research Institute) yerekana ko mu 2024, ingengo
y’imari y’u Bushinwa ku gisirikare yarengeje miliyari 290 z’amadolari, ikaba
iya kabiri nyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Aya mafaranga yagiye ashorwa mu
gukora:
Indege z’intambara zidashobora
gutahurwa n’ibikoresho by’ubutasi (stealth fighters) nka J-20.
Misile zihuta cyane (hypersonic
missiles) nka DF-ZF.
Ibikoresho byo mu isanzure no
kurwanya ibyogajuru, harimo n’intwaro zikoreshwa mu kurasa ibyogajuru.
Ubumenyi buhanitse bwo mu
by’ikoranabuhanga, burimo ubutasi bwa murandasi n’ibikoresho bikoresha ubwenge
bw’ubukorano (AI).
Utudege tudatwarwa n’abantu (drones)
n’imodoka z’intambara zitwarwa na mudasobwa.
Sisitemu z’ubutasi n’igenzura,
zakorewe imbere mu gihugu ndetse zikanacuruzwa hanze.
U Bushinwa bwashyize imbere
igisirikare gifashwa n’ikoranabuhanga rigezweho (intelligentized warfare), aho
bigendana no gukoresha AI, big data, na cloud computing mu buryo bwo gutegura
no kuyobora intambara.
Mu gihe Pakistan n’Ubuhinde byaba
binjiye mu ntambara nini, bishobora gufasha u Bushinwa kubona uburyo bwo
kugerageza mu buryo butaziguye ibikoresho byabwo bya gisirikare by’umwihariko
biciye mu mikoranire na Pakistan, umufatanyabikorwa ukomeye w’u Bushinwa.
Ibishoboka ko u Bushinwa bwakora ku
ruhande rwa Pakistan harimo:
Gutanga amakuru yo mu kirere
(satellite intelligence) akoreshwa mu gucunga aho indege cyangwa aho ingabo
ziri.
Ubufasha mu kurwanya ibitero bya
mudasobwa (cyber warfare).
Gukoreshwa kw’ibikoresho byo
guhungabanya itumanaho ry’umwanzi (electronic warfare).
Ubwenge bw’ubukorano mu gufata
ibyemezo byihuse ku rugamba (AI battle coordination).
Gutanga drones n’izindi ntwaro
zigezweho, u Bushinwa busanzwe buha Pakistan.
Nubwo u Bushinwa butazaba burwana mu
buryo buziguye, bushobora kwiga no gupima uko ibikoresho byabwo bihagaze mu
mirwano, bikabugirira akamaro mu kubyongerera agaciro mu isoko mpuzamahanga.
N’ubwo bimeze bityo, Ubuhinde nabwo
ntabwo bwicaye ubusa. Mu myaka yashize, bwongeye imbaraga mu gisirikare cyabwo
binyuze mu:
Indege za Rafale zaguzwe mu
Bufaransa.
Sisitemu yo kurasa indege n’amasasu ya
S-400 yaturutse mu Burusiya.
Ibikoresho bya gisirikare bikorerwa
imbere mu gihugu, nko kuri gahunda ya Tejas na misile za Agni.
Ubufasha bwa cyber security na
satellites, ndetse no kugerageza ibitwaro byo kurasa ibyogajuru (ASAT).
Nubwo u Bushinwa bwirinze intambara mu buryo butaziguye mu myaka myinshi, imishinga yabwo y’iterambere rya gisirikare iragaragaza ko bwiteguye guhangana mu gihe bikenewe. Intambara hagati ya Pakistan na India ishobora kuba ikizamini cy’ukuri cy’uburyo ibyo bukora bishobora gukoresha mu ntambara nyazo.
Hari ubwoba bw'uko u Bushinwa bushobora kwishora mu ntambara ihuje Ubuhinde na Pakistan