Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagabo b’amajeya atari bo bakundwa cyane n’abagore

Imyidagaduro - 03/06/2025 11:53 AM
Share:

Umwanditsi:

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagabo b’amajeya atari bo bakundwa cyane n’abagore

Nubwo benshi mu byamamare bya Hollywood bafite imiterere ya kigabo cyane – imisatsi icitse ku ruhande, imikaya n’ibigango bafatwa nk’icyitegererezo cy’ubwiza bw’abagabo, ubushakashatsi bushya buvuga ko ibyo bitandukanye n’ibyo abantu benshi batekereza.

Nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakorewe ku bantu barenga 1,500 bo mu Bwongereza no mu Buyapani, abagore ntibakunda abagabo bafite isura ya kigabo cyane, ahubwo bakururwa n’abagabo bafite isura yoroheje idakanganye hafi gusa n’abagore.

Dr Thora Bjornsdottir wo muri Kaminuza ya Stirling, uyoboye ubwo bushakashatsi, yabwiye DailMail ati: “Twatunguwe no kubona ko nta tsinda na rimwe ryagaragaje ko rihitamo abagabo bafite isura ya kigabo kurusha abandi.”

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko iyo myumvire ihuriweho n’abagore n’abagabo, yaba abahuje igitsina bakundana, ab’igitsina gitandukanye cyangwa ababikunda byombi. Gusa mahitamo aratandukana bitewe n’aho abantu bakomoka n’imiterere yabo.

Urugero, mu Bwongereza, abakobwa bakiri bato bakunda abagabo bafite isura yoroheje, itarimo gukangana bikabije. Ibi bisobanura impamvu ibyamamare nka Tom Holland, Timothée Chalamet na Harry Styles bikundwa cyane n’abakobwa bakiri bato.

Nubwo bisa n'ibidasanzwe kuba abashakashatsi bagaruka ku bwiza bw’abantu, uburyo umuntu agaragara bugira uruhare runini mu buzima bwe. Ibi biterwa n’ikizwi nka “halo effect”, aho umuntu ugaragara neza afatwa nk’ufite iyindi mico myiza nk’ubugwaneza cyangwa ubushobozi bwo gutsinda.

Ibyo kandi bireba n’uko umuntu agaragara mu isura. Niba afite imiterere ya kigabo cyangwa iy’abagore. Urugero, ubushakashatsi bwa vuba bwakorewe muri Kaminuza ya Princeton bwerekanye ko abagabo bafite imisaya y’uruhande iringaniye bafatwa nk’aba-professionals beza, nubwo nta gihamya ifatika ibigaragaza.

Icyakora, ubushakashatsi bwinshi bwari bwaribanze ku bantu b’abazungu b’abakundana n’igitsina gitandukanye, bo mu bihugu by’Uburengerazuba. Dr Bjornsdottir n’itsinda rye bagerageje kurenga iyo mbogamizi, bakusanya abitabiriye bavuye mu Bwongereza n’u Buyapani, harimo ab’abahuje igitsina, ababikunda byombi n’abakundana n’igitsina gitandukanye.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...