Uburusiya bwihanangirije Uburayi, bushimangira ko Intambara ya 3 y’Isi ishobora kuba

Hanze - 05/12/2025 10:28 AM
Share:

Umwanditsi:

Uburusiya bwihanangirije Uburayi, bushimangira ko Intambara ya 3 y’Isi ishobora kuba

Umwe mu bayobozi bakuru b’u Burusiya yavuze ko intambara hagati y’u Burusiya n’ibihugu by’u Burayi isa n’iyegereje, ndetse ko idakumiriwe ishobora kuba nta kabuza.

Alexander Grushko, Umunyamabanga wa Leta wungirije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya, yavuze ko Uburayi buri kwitegura intambara hagati yabwo n'u Burusiya ndetse ikaba izaba intambara ya 3 y'Isi. Yavuze ko iyi ntambara idashobora guhagarikwa aho ashinja Uburayi bushotora cyane igihugu cye.

Yavuze ko Uburayi bwamaze gushyira Uburusiya ku rutonde rw’“ibibazo by’igihe kirekire”. Yabitangaje mu Nama y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga y’Ihuriro ry’Umutekano n’Ubufatanye mu Burayi (OSCE) yabereye muri Autriche, nk’uko bitangazwa na TASS.

Ati: “Hariho uburyo bwateguwe ku buryo bufatika mu bukungu, mu mibanire ndetse no mu miyoborere ya gisirikare, bugamije kwitegura intambara itazirengagizwa hagati y’Uburayi n’Uburusiya, igihugu cyashyizwe ku rutonde rw’ibyago by’igihe kirekire, kandi bakongeraho ibitekerezo bidafite ishingiro bivuga ko Uburusiya bugambiriye kubatera.”

Yakomeje avuga ko imiterere y’ibiganiro muri OSCE “iri mu bihe bikomeye by’amakimbirane.” Ati: “Ibiganiro byateguwe mu rwego rwo kugabanya umurego w’ingabo byabanje guhagarikwa, hanyuma bikomeza nta bihugu nk'u Burusiya na Belarus bihari, bikorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko agenga OSCE, bikaba byateje igihombo gikomeye muri uru rwego.”

Ku rundi ruhande, Mark Rutte, Umunyamabanga Mukuru wa NATO, ku ya 3 Ukuboza yavuze ko uyu muryango “ugomba kuba maso ku buryo butanyeganyezwa” mu gihe Uburusiya “bukomeje imyitwarire y’ubugome n’ubwirasi”.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Rutte yavuze ko Uburusiya buri gukoresha 40% by’ingengo y’imari yabwo mu gisirikare, bityo NATO ikaba “igomba kubyitaho no kugira icyo ikora”, kandi yongeraho ko ibihugu bigize uyu muryango “bigomba gukora byinshi kurenza uko bisanzwe”.

Agaruka ku rugendo rwo kugera ku ntego yo gushyira 5% by’umusaruro mbumbe (GDP) mu ngabo mbere ya 2035, Rutte yagize ati: “Ntibireba imibare gusa, ahubwo ni ukongera imbaraga z’Umuryango kugira ngo ushobore kwirinda icyo ari cyo cyose cyawutera no kurinda buri gice cyose cy’igihugu cy’umunyamuryango.”

Mu gihe ibi bibera mu rwego mpuzamahanga, Ubwongereza na Noruveje byasinye amasezerano mashya y’ubutwererane mu bya gisirikare, agamije gutuma bafatanya mu gucunga no kurinda imigozi y’itumanaho yo munsi y’inyanja ishobora kwibasirwa n’ubwato bwa gisirikare bw’Uburusiya.

Inkuru ducyesha ikinyamakuru Mirror, ivuga ko Abategetsi b’Abongereza bavuze ko iyo migozi iri “mu byago bikomeye kurushaho” biturutse ku bikorwa bya Moscow, naho Minisitiri w’Intebe Sir Keir Starmer avuga ko aya masezerano ari “amateka akomeye”.

Starmer yagize ati: “Muri ibi bihe by’umutekano muke ku rwego rw’isi, aho ubwato bwa gisirikare bw’u Burusiya bukomeje kugaragara mu mazi yacu, tugomba gufatanya n’inshuti zacu mpuzamahanga kugira ngo turinde umutekano w’igihugu. Aya masezerano y’amateka na Noruveje arushaho kudukomeza mu kurinda imipaka yacu n’ibikorwa remezo by’ibanze ibihugu byacu bikeneye.”

Minisitiri Alexander Grushko wo mu Burusiya yatangaje intambara hagati y'igihugu cye n'Uburayi ari ntakumirwa

U Burusiya bwatangaje ko intambara ya 3 y'Isi ishobora kuba ikaba izatangizwa n'Uburayi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...