Kuri iki cyumweru tariki ya 12 Nyakanga 2015 nibwo ibyari bimaze igihe ari amagambo cyangwa biri ku mpapuro z’ ubutumire, byashizwe ku mugaragaro maze kapiteni wa AS Kigali afata umuhanda yerekeza mu Nkoto gusaba umugeni we Uzabakiriho Florence, bari baranemerenyije kubana nk’ umugore n’ umugabo imbere y’ amategeko, uyu muhango ukaba warabaye ku wa gatanu tariki ya 10 Nyakanga 2015.
Umuhango wo gusaba no gukwa wari ibirori bikomeye imbere y’ imbaga y’ abaturage bari bakubise buzuye ahasanzwe haremera isoko rya Nkoto, Hakili Mabula wari wambariwe n’ abakinnyi bagenzi batandukanye nka Tuyisenge Donatien bakunze kwita Jojoli, Hegman Ngomirakiza ukinira APR FC na Tubane James ukinira ikipe ya Rayon Sports, yaje guhabwa umugeni we maze impundu ziravuga.
Nyuma yo guhabwa umugeni, Hakili Mbula na Flerence wari umaze gusezera ku muryango we n’ ababyeyi be hamwe n’ abavandimwe, bari kumwe n’ abari babagaragiye berekeje kuri Katedarale ya Sainte Famille, basezerena kuzabana akaramata imbere y’ Imana nk’ uko imyemerere yabo ibiteganya.
Gusa imihango yo kwiyakira ntiyaje kugenda neza nk’ uko byari byateguwe kuko Polisi y’ igihugu yaje guhagarika ibyuma birangurura amajwi ntese binapakirwa imodoka ya Polisi birajyanwa kubera ikibazo cy’ urusaku rutemewe mu mjyi wa Kigali.
UKO UBUKWE BWAGENZE MU MAFOTO:

Mabula n' abamwambariye

Tubane James wa Rayon Sports, Ngomirakiza Hegman wa APR FC na Jojoli nibo bamabariye Mabula

Abakobwa b' indobanure nibo bambariye Mabula



Umugeni yaje agaragiwe n' itorero ry' ababyinnyi ryabyinaga gakondo



Uzabakiriho Florence asuhuza Mabula wari umaze kumwegukana nawe agahita amwambika impeta

Abageni bahanye impano biratinda


Mabula ati ngwino kwereke umuryango
Florence shimira ababyeyi ba Mabula kuko bamubyariye umugabo

Jojoli niwe wari Parrain wa Mabula bakinanye igihe kinini

Abakinnyi ba AS Kigali bari baherekeje kapiteni wabo

Abasore n' inkumi bari bambariye Hakili Mabula

Mu bari mbambariye umukobwa nta musore wari urimo



Byari ibyishimo ku bageni


Abaturage bari bakubise buzuye ariko nako basoma kuri primus


Abageni baherekejwe n' isinzi y' abantu

Abageni bicaye muri kiliziya




Aho abageni biyakiriye ni uku byari byifshe

Sugira Erneste yari yaje gushyigikira kapiteni we anagaragiwe

Aho kwiyakirira ni uko hari hateguwe

Ndikumana Bodo na mugenzi bari baje gushyigikira kapiteni wabo

Eric Nshimiyimana nawe yari ashyigikiye umukinnyi we

Ibyuma byose byari byateguwe byaje gutwarwa na Polisi y' igihugu aho yashinjaga ubu bukwe gusakuriza abantu
