Ubukungu bw'u Rwanda buzakomeza kuzamukaho 7,1%, ibiciro ku isoko bizamukeho 6,5% mu 2025

Ubukungu - 15/05/2025 12:53 PM
Share:

Umwanditsi:

Ubukungu bw'u Rwanda buzakomeza kuzamukaho 7,1%, ibiciro ku isoko bizamukeho 6,5% mu 2025

Banki Nkuru y’Igihugu, BNR, yatangaje ko ubukungu bw'igihugu buzakomeza kuzamukaho 7,1% muri uyu mwaka wa 2025.


Iyi ni inkuru nziza igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kuzamuka ku muvuduko mwiza, kuko mu 2024 bwari bwazamutse ku kigero cya 8.9%.

Byatangajwe na Guverineri wa BNR, Soraya Hakuziyaremye, mu kiganiro n'abanyamakuru ku mwanzuro w'Akanama gashinzwe Politiki y’Ifaranga n'ishusho y'urwego rw'imari, cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 15 Gicurasi 2025.

Yavuze ko ibiciro ku isoko bizazamukaho 6,5% mu 2025, naho mu 2026 bizamukeho 3,9%.Muri rusange, umuvuduko w’ibiciro wazamutseho 6.7% mu mezi atatu ya mbere ya 2025, mu gihe wari wazamutse ku kigero cya 5.2% mu gihembwe cyari cyabanje.

Guverineri Hakuziyaremye yavuze ko muri rusange urwego rw'imari rwazamutseho 23,2% mu Gihembwe cya Mbere cya 2025, rubarirwa agaciro ka miliyari ibihumbi 13,6 Frw.

Inguzanyo nshya zatanzwe n'ibigo by'imari ziyongereyeho 29%, mu gihe izitishyurwa neza zo zagabanutseho 2,7%.

Banki Nkuru y'u Rwanda yemeje ko ubukungu bw'igihugu buzakomeza kuzamukaho 7.1% mu 2025


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...