Iyi ni inkuru nziza igaragaza ko ubukungu
bw’u Rwanda bukomeje kuzamuka ku muvuduko mwiza, kuko mu 2024 bwari bwazamutse
ku kigero cya 8.9%.
Byatangajwe na Guverineri
wa BNR, Soraya Hakuziyaremye, mu kiganiro n'abanyamakuru ku mwanzuro w'Akanama
gashinzwe Politiki y’Ifaranga n'ishusho y'urwego rw'imari, cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 15 Gicurasi 2025.
Yavuze ko ibiciro ku
isoko bizazamukaho 6,5% mu 2025, naho mu 2026 bizamukeho 3,9%.Muri rusange, umuvuduko
w’ibiciro wazamutseho 6.7% mu mezi atatu ya mbere ya 2025, mu gihe wari
wazamutse ku kigero cya 5.2% mu gihembwe cyari cyabanje.
Guverineri Hakuziyaremye yavuze ko muri rusange urwego rw'imari rwazamutseho 23,2% mu
Gihembwe cya Mbere cya 2025, rubarirwa agaciro ka miliyari ibihumbi 13,6 Frw.
Inguzanyo nshya zatanzwe
n'ibigo by'imari ziyongereyeho 29%, mu gihe izitishyurwa neza zo zagabanutseho
2,7%.
Banki Nkuru y'u Rwanda yemeje ko ubukungu bw'igihugu buzakomeza kuzamukaho 7.1% mu 2025