Ibi Minisiteri y’Urubyiruko
n’Iterambere ry’Ubuhanzi, yabitanarije Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga,
Umuco, Siporo n’Urubyiruko kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Mata 2025, igaruka ku cyo politiki y’urubyiruko yo mu 2015 imaze kugeza ku
rubyiruko.
Minisitiri Dr. Utumatwishima
Abdallah, yabwiye Abadepite bagize iyo komisiyo ko hari byinshi byakozwe mu
gufasha urubyiruko kwihangira imirimo ndetse n’ishoramari Leta imaze gushyira
mu mishinga y’urubyiruko mu nzego zinyuranye.
Minisitiri Dr
Utumatwishima yerekanye ko urubyiruko ruri munsi y’umurongo w’ubukene rwavuye
kuri 38,6% mu 2011 rugera kuri 29,6% mu 2022. Ati: “Ubukene bukabije mu
rubyiruko rwavuye kuri 19,6% bugera kuri 11,3% mu 2022.”
Yabwiye Abadepite kandi
ko umubare w’urubyiruko rugera kuri serivisi z’imari wavuye kuri 88% mu 2022,
ukagera kuri 94% mu 2024.
Minisitiri Dr Utumatwishima
yabwiye Abadepite ko ibikomeje kudindiza iterambere ry’urubyiruko bishingiye ku
igwingira n’igipimo cy’amashuri kiri hasi.
Ibi bitangajwe nyuma y’uko
Raporo y’ubushakashatsi bwa 7 bwa EICV7, igaragaje ko ubukene mu Rwanda
bwagabanyutse ku kigero cya 10.8% kuva mu mwaka wa 2017, abarenga Miliyoni 1.5
bikura mu bukene.
Ubu ni ubushakashatsi bukorwa
mu Rwanda n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR – National
Institute of Statistics of Rwanda). Bukorwa kugira ngo hamenyekane imibereho
y’abaturage, bityo bigafasha mu igenamigambi n’ifatwa ry’imyanzuro ishingiye ku
mibare n’imibereho by’abanyarwanda.
Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yatanaje ko ubukene bukabije mu rubyiruko bwagabanyutse ku kigero cya 8.3%