Kopi y’icyemezo cy’uru rubanza rwasomwe
kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Mata 2025 ifitwe na InyaRwanda, igaragaza ko iki
cyemezo cyafashwe kuri uru rubanza hashingiwe ku birego bitatu byatanzwe na
Evolve Music Group Ltd, yasabaga Gabiro kwishyura amafaranga y’imari shingiro
ya miliyoni eshanu (5,000,000 Frw), serivisi ivuga ko yamuhaye ifite agaciro ka
5,850,000 Frw ndetse n’inyungu ku gihe amafaranga yaba atanzwe atinze. Gusa
urukiko rwasanze ibyo birego byose nta shingiro bifite.
Urukiko rwasobanuye ko nta kimenyetso na
kimwe cyagaragaje ko Gabiro Guitar atatanze imari shingiro yemerewe mu
ishyirwaho ry’iyi kompanyi.
Byongeye, serivisi zivugwa na Evolve Music
Group ko zakorewe Gabiro, urukiko rwemeje ko zakorewe mu gihe Gabiro yari akiri
mu bayobozi n’abanyamigabane b’iyo sosiyete, bityo bidashobora kumwitirirwa ku
giti cye.
Mu mwanzuro warwo, urukiko rwategetse ko
Evolve Music Group Ltd yishyura Gabiro Guitar amafaranga 300.000 Frw y’igihembo
cya avoka mu bujurire; yiyongera kuri 100.000frw y’ikurikiranarubanza na
500.000frw y’igihembo cya avoka, nk’uko yemejwe mu rwego rwa mbere.
Aya mafaranga agomba kwishyurwa na Evolve
Music Group Ltd, kuko yatsinzwe mu bujurire yashyikirije Urukiko Rukuru
rw’Ubucuruzi, urwo rukaba rwaremeje icyemezo cy’Urukiko rwisumbuye rwari
rwabanje kwemeza ko Gabiro nta kirego yaryozwa.
Iki cyemezo kirangiza burundu uru rubanza,
keretse niba Evolve Music Group yahitamo kujuririra mu Rukiko rw’Ikirenga.
Gabiro Guitar yari amaze igihe gito
atandukanye n’iyi kompanyi, ari nayo yamutunganyirizaga ibikorwa by’umuziki
birimo indirimbo n’ibitaramo.
Gusa, mu gihe gishize, impande zombi
zatandukanye mu buryo butavuze rumwe, ari nabyo byavuyemo uru rubanza. Mu
kiganiro na InyaRwanda, Gabiro Guitar yavuze ko yishimiye icyemezo cy’urukiko ‘nshingiye
ku bimenyetso nagaragaje mu miburanire’.
Avuga ati “Ndumva nduhutse kuko ni ubwa mbere
umuntu yakwifuza kumpuguza. Ndabivuga kuko Rukundo Papi Sean twarakoranye nk’umufatanyabikorwa,
ariko ibyo yanyifuzagaho abantu batuzi ntawabimukekeraga. Ariko ndabyumva
ubuzima burahinduka rimwe na rimwe umuntu akaba yanahemuka gusa nta mutima mubi
ubuzima burakomeza ntaribi. Nta kintu wasobanurira inkiko inshuro ebyiri gifite
ishingiro ngo kirengagizwe. Imanza z’amahugu twese turazizi zibaho.”
Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rwemeje ko
ubujurire bwa Evolve Music Group nta shingiro bufite, rutegeka ko ibisabwa
byose bigaragara muri ubwo bujurire biteshejwe agaciro