Ni ubujurire bwaburanishijwe ku wa Mbere tariki ya 07/07/2025 ku rukiko rwisumbuye rwa Gasabo aho Bishop Gafaranga yasabaga ko iminsi 30 y’agateganyo yakatiwe n’urukiko rwibanze rwa Nyamata yakurwaho.
Nyuma yo kumva ubujurire bwe, kuri uyu wa 11/07/2025 ni bwo urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwasomye imyanzuro y’urubanza rukomeza guhamya ko afungwa iminsi 30 nk’uko byari byaragenze mu rukiko rwibanze rwa Nyamata.
Amwe mu makuru avugwa ni uko ubwo Annette Murava yasohorwaga mu rukiko nawe akabuzwa kurukurikira, yari yagiye yitwaje inyandiko zigaragaza ko nta gahinda afite byari guhita bikuraho ibyo Gafaranga ashinjwa ko yateye agahinda gakabije umugore we.
Ku wa 23 Gicurasi 2025 ni bwo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata mu Karere ka Bugesera rwategetse ko Habiyambere Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe ategereje kuburana mu mizi.
Bishop Gafaranga yari kuburana ku bujurire bwe ku wa kane w’icyumweru gishize (tariki 3/07/2025) ariko bihurirana n’ikiruhuko cy’abakozi ba Leta hanyuma urubanza rwe rwimurirwa ku wa mbere tariki 07/07/2025.
Ubwo yajyaga kumva urubanza rwa Bishop Gafaranga ku rukiko rwisumbuye rwa Gasabo, Annette Murava yasohowe nk'abandi bose