Iri tangazo ryatunguye benshi kuko ryatangajwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, watangaje kuri Truth Social ko ibiganiro byaraye bigizwemo uruhare na Amerika byarangiye impande zombi zemera guhita zihagarika imirwano.
Perezida Trump yavuze ati: “Nyuma y’ijoro rirerire ry’ibiganiro by’ubuhuza byayobowe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nishimiye kubamenyesha ko Ubuhinde na Pakistan bemeranyije guhagarika imirwano burundu kandi ako kanya.”
Yongeyeho ko ibi bihugu byombi “byakoze igikorwa cy’ubwenge n’ubushishozi” bwo gukemura ibibazo ku meza y’ibiganiro aho gukomeza guhitana ubuzima bw’abantu.
Umunyamabanga wa Leta wa Amerika, Marco Rubio, nawe yemeje ko hateganyijwe ibiganiro byagutse ku bibazo binyuranye hagati y’ibi bihugu, bizabera ahantu hatabogamye. Ibi byaje nyuma y’iminsi ibiri ahura n’abayobozi bakuru b’Ubuhinde na Pakistan.
Nyuma gato, Pakistan yatangaje ko ihita yubahiriza amasezerano. Ubuhinde, binyuze muri Minisiteri y’Itangazamakuru, nabwo bwemeje ihagarikwa ry’imirwano ariko buhakana uruhare rukomeye rwa Amerika, buvuga ko amasezerano yagezweho biciye mu biganiro hagati y’impande zombi.
Pakistan yo yashimye Amerika by’umwihariko Perezida Trump. Minisitiri w’Intebe Shehbaz Sharif yagize ati: “Dushima Perezida Trump ku ruhare rwe rukomeye no kwiyemeza kwe gukemura ibibazo byo mu karere.”
Iyi mirwano yatangiye ku wa 26 Mata, ubwo abantu bitwaje intwaro barasaga ku bashyitsi bari bari mu gace ka Kashmir gagenzurwa na n’Ubuhinde. Abantu 26 barishwe. Ubuhinde bwahise bushinja Pakistan gushyigikira “iterabwoba ryambukiranya imipaka.”
Hashize ibyumweru bibiri, Ubuhinde bwohereje igitero cya gisirikare ku birindiro bya Pakistan no mu gace ka Kashmir iyobora. Iki gitero cyiswe Operation Sindoor cyatumye Pakistan nayo yihimura, ibintu bishyira akarere mu kaga k’intambara ifite ingaruka zikomeye.
Nubwo impande zombie zemeranyije guhagarika imirwano ku mugaragaro, ibisasu byongeye kumvikana mu bice bya Kashmir byombi nyuma y’amasaha make, buri ruhande rushinja urundi kubangamira amasezerano. Ubuhinde buvuga ko Pakistan ari yo yarenze ku masezerano, naho Pakistan ivuga ko yiteguye gukomeza kubahiriza ibyumvikanyweho.