Bikubiye
muri gahunda Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva Justin yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 12 Kanama 2025 ikubiyemo
ibizakorwa byose muri manda yabo.
Mu
gice cyo guhanga imirimo, hari intego y’uko buri mwaka hazajya hahangwa imirimo
250,000 mu rwego rwo guhangana n’ubushomeri aho mu myaka itanu hazaba hamaze
guhangwa imirimo 1,250,000.
Mu
nzego z’ingenzi zizibandwaho mu ihangwa ry’iyi mirimo, harimo gutunganyiriza mu
nganda ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, serivisi zirimo izambukiranya imipaka,
ibigo bitanga serivisi z’ikoranabuhanga n’ubuhanzi n’imyidagaduro.
Mu
mishinga minini byitezwe ko izatanga imirimo myinshi, harimo iyubakwa ry’ikibuga
cy’indege mpuzamahanga giherereye Bugesera, Ishuri ryigisha
ibijyanye n’indege, ibyanya by’inganda, uruganda rw’amata y’ifu ruherereye i Nyagatare.
Mu
mwaka wa 2025, Umuryango Mpuzamahanga w’Umurimo (ILO) uteganya ko ku isi hose
hazahangwa imirimo mishya igera kuri miliyoni 53, igabanutse ugereranyije
n’iyari yitezwe mbere (miliyoni 60) bitewe no kugabanuka kw’ihangabukungu
ry’isi no guhinduka kwa projections z’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF).
Mu
myaka ibiri ishize, urugero, nyuma ya COVID-19, ILO yagaragaje ko mu 2021
habayeho kongera imirimo hafi miliyoni 100, naho mu 2022 hagatangira indi
mirimo mishya igera kuri miliyoni 80, bigaragaza uko umubare ushobora kuzamuka
cyangwa kugabanuka mu buryo butunguranye.
Raporo
za ILO na Banki y’Isi zerekana ko Asia & Pacific, by’umwihariko ibihugu byo
mu Burasirazuba bwa Aziya, bifite umuvuduko w’izamuka ry’imirimo uruta indi
hose, aho mbere y’ihindurwa rya projections byari biteganyijwe ko bizahanga
miliyoni 38 z’akazi mu 2025, bikaza kugabanywa bikagera kuri miliyoni 34.
Mu
myaka 20 ishize, Banki y’Isi igaragaza ko muri aka karere haremwe imirimo isaga
miliyoni 131, ahanini iboneka mu nganda zikora ibintu (manufacturing), mu rwego
rwa serivisi no mu bikorwa by’ubucuruzi mpuzamahanga.