Nkuko bimenyerewe mu bihugu byo mu abarabu, Maroc yihariye igice cya mbere isatira cyane U Rwanda kuburyo bukomeye aho abasore ba Mohamed Fakhir barimo El Moubaraky Abdessamad, Hadaraf Zakaria na Fatah Said basatiriye Amavubi ariko ba myugariro b’Amavubi barimo Ismael Nshutiyamagara, Abouba Sibomana na Emery Bayisenge n’umunyezamu Jean Luc Ndayishimiye babyitwaramo neza.
Mu gice cya kabiri,. Umutoza Stephen Constantine yongeyemo ingufu mu ikipe ye maze asimbuza Michel Rusheshangonga na Jacques Tuyisenge bagize imvune mu gice cya mbere, aho baje gusimburwa na Hamdan Bariyanga na Bertrand Iradukunda.
Rashid Kalisa nawe yasimbuye Robert Ndatimana utashoboye kwitwara neza nkuko umutoza yabyifuzaga. Amavubi yahise ahindura umukino maze atangira gukina, ahana hana imipira ariko kureba mw’inshundura z’izamu bikaba ikibazo.
Ariko ibi nibyabujije Maroc gukomeza gusatira ishaka igitego aho abakinnyi nka Zakaria, Mansouri Omar, Hajhouj Reda na Nanah Ayoub bahushije amahirwe yo kuba bafasha Maroc gutsinda u Rwanda.
Ku ruhande rw’ u Rwanda, kapiteni Ismael Nshutiyamagara (Kodo), Jean Baptista Mugiraneza (Migi), umunyezamu Jean Luc Ndayishimiye (Bakame) na abouba Sibomana bari mu bakinnyi bakoze akazi kanini cyane kugirango Amavubi ashobore gukura icyubahiro cyayo muri Maroc.
Abakinnyi bashya nka Ernest Sugira, Justin Mico, Rashid Kalisa, Bertrand Iradukunda, Dany Usengimana na Hamdan Bariyanga bitwaye neza mu mukino wambere bari bakinnye nyuma yaho bahamagawe na Constantine.
Nyuma y’umukino Constantine yavuze ati: “Ntabwo twabonye umwanya uhagije wo kuba twakwitegura neza uyu mukino ariko ndashimira cyane abakinnyi kuba bashoboye kwitwara neza tukabona uyu musaruro,”
“Twakinaga n’ikipe imaze igihe yiteguye kandi ifite abakinnyi beza bakina muri shampiyona iri ku rwego rwo hejuru. Twakinye igice cya kabiri neza,”
“Umunyezamu wacu yashoboye gukuramo ishori rimwe gusa, nubwo babonye amahirwe menshi imbere y’izamu ryacu kubera amakosa yacu, nibashoboye kuyabyaza umusaruro,”
“Tugomba gukosora aya makosa mu yindi mikino kugirango abakinnyi bashobore kumenyerana.Tuzarushaho gukina neza nidukomeza gukina imikino nk’iyi iri kurwego rwo hejuru mu minsi iri imbere,”
“Ubu gahunda ihari nuko tugomba gusubira I Kigali, tugashaka indi mikino ibiri mbere y’iminsi mikuru ya Christmas kuko nyuma yaho, indi mikino tuzongera gukina izaba ari mu kwezi kwa gatatu umwaka utaha.
“Sinsahaka ko umukino wacu wundi waba mu kwa gatatu kuko bizaba ari igihe kirekire cyane. Tugomba gushaka indi mikino tukareba niba twarushaho kwitegura irushanwa rya CHAN,”
Iyi kipe ya Maroc igizwe n’ abakina imbere mu gihugu mbere yo guhura n’u Rwanda yanyagiye Kenya ibitego 3-1 mu kwezi gushize na Mauritania ibitego 5-0 mu cyumweru gishize, mu mikino ya gicuti.
Amavubi aratangira urugendo rusubira i Kigali kuri uyu wa gatandatu. Barahaguruka i Fes saa tanu (13 :00 ku isaha y’i Kigali) berekeza Cassablanca aho baza gufata indege ya 16 :00 (18 :00 kw’isaha y’i Kigali) ijya i Doha, hanyuma bagere mu Rwanda ku cyumweru saa munani n’ igice
Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Morocco: Laaroubi Zouhair, Nakach Brahim, Elgharib Oussama, Aguerdoum Youssef, Hadaraf Zakaria (Mansouri Omar), Fatah Said (Khadrouf Abdeladim), Aqqal Salahddine (Nanah Ayoub), Benjelloun Abdessalam (Hajhouj Reda), Noussir Abdellatif, Youssef Rabah na El Moubaraky Abdessamad.
Abakinnyi babanjemo ku ruhande rw’ u Rwanda: Ndayishimiye Jean Luc, Rusheshangoga Michel (Hamdan Bariyanga ), Sibomana Abouba, Bayisenge Emery, Nshutiyamaga Isamel, Robert Ndatimana (Kalisa Rachid), Mugiraneza Jean Baptiste, Jaques Tuyisenge ( Iradukunda Bertrand), Iranzi Jean Claude (Sugira Erneste), Mico Justin (Usengimana Dany) na Patrick Sibomana.
Alphonse M.PENDA