Iri tsinda ryiganjemo abantu bakomoka muri Sudani (81), Ethiopia (21), Eritrea (14) na Sudani y’Epfo (21). Bakiriwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali Kanombe.
Iyi gahunda ya ETM yatangijwe mu mwaka wa 2019 ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Igamije gutabara impunzi n’abimukira bari barafunzwe cyangwa bari mu kaga muri Libya, aho bamwe bahigwaga, bagafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ndetse bamwe bakorerwa ibikorwa bihungabanya uburenganzira bwa muntu nk’iyicarubozo n’icuruzwa ry’abantu.
Kuva iyi gahunda yatangira, u Rwanda rumaze kwakira impunzi n’abasaba ubuhungiro barenga 2,400 bavuye muri Libya. Muri bo, abarenga 1,800 bamaze kwimurirwa mu bindi bihugu byemeye kubakira birimo Canada, Suède, Norvège n’u Bufaransa, mu gihe abandi basubiye mu bihugu byabo cyangwa bagahitamo kuguma mu Rwanda.
U Rwanda rwiyemeje gukomeza gutanga umusanzu warwo mu guhangana n’ikibazo cy’impunzi ku rwego mpuzamahanga.
U Rwanda rukomeje kugaragazwa nk’icyitegererezo muri Afurika no ku isi mu bijyanye no kwakira impunzi no gufatanya n’imiryango mpuzamahanga mu kubashakira ibisubizo birambye. Iki gikorwa cyakiriwe neza n’amahanga, by’umwihariko n’imiryango mpuzamahanga ishinzwe uburenganzira bwa muntu, bashima uburyo u Rwanda rwabaye umutekano n’icyizere ku babuze aho berekeza.