Iyi nama ibereye bwa mbere mu Rwanda yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 ikazageza tariki ya 12 Ugushyingo 2025 aho iri kubera muri Hôtel des Mille Collines. Yitabiriwe n'abo mu Rwego rushinzwe Umutekano n'Amahoro mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, inzobere mu bya gisirikare, abafatanyabikorwa mu bya gisirikare, n'abahanga mu by'umutekano w'Akarere bo mu bihugu 23 .
Ibyo bihugu
birimo Cameroun, Misiri, Guinea, Libya,
Mauritania, Maroc, Namibia, Nigeria, Sierra Leone, Malawi, Kenya, Ghana,
Tanzania, Botswana, Burundi, Algeria, Zimbabwe, Togo, Uganda, Zambia,
Centrafrique, Somalia n'u Rwanda.
Minisitiri w'Ingabo, Juvenal Marizamunda, yavuze ko
ibiganiro bizabera muri iyi nama bikwiye gutanga umusaruro uhamye.
Yavuze ko iyi nama ari umwanya wo
gufatanyiriza hamwe guhangana n'ibyaha bikura umunsi ku wundi birimo
iterabwoba, ibyifashisha ikoranabuhanga ndetse n'ibyaha nyambukiranyamipaka.
Ati: “Gukemura izi mbogamizi bikenera abasirikare
bafite ubumenyi bugezweho ndetse bafite ubushobozi bwo gukoresha ikoranabuhanga
mu nshingano zabo. Ibi ni ingenzi mu kubaka ubunyamwuga bw’igisirikare mu
kinyejana cya 21.”
Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti:
"Ejo hazaza h'amahugurwa n'amasomo ya gisirikare muri Afurika: Gukuraho
icyuho cy'ikoranabuhanga".



U Rwanda rwakiriye inama y’Abayobozi b’Amashuri Makuru ya Gisirikare muri Afurika
